Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

S.Sudan: Dr Riek Machar yamaze guhunga igihugu

Uwahoze ari visi president wa Sudani y’epfo, Dr Riek Machar, yavuye muri icyo gihugu, nyuma y’ibyumweru bike byakurikiye intambara yongeye kwaduka hagati y’ingabo ze n’abasirikare ba Leta bashyigikiye prezida Salva Kiir mu murwa mukuru Juba.

Umuvugizi we, James Gatdet Diak yavuze ko uwo mutegetsi yamaze kugera mu gihugu cy’igituranyi, atashimye kuvuga izina.

Prezida Kiir yirukanye mu biro bye Dr Machar mu kwezi gushize, Taban Deng Gai ni we wahise ushyirwaho amusimbuye.

Dr Machar yari yavuze ko atazagaruka I Juba hatabonetse abasirikare b’abanyamahanga badafite aho babogamiye baza kumurindira umutekano.

Pierre

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X