Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Simukadi zidasanzwe muri Thailande ku banyamahanga

Leta ya Thailande yatangaje umugambi wo gutegeka ba mukerarugendo bamara igihe gito mu gihugu gukoresha amakarita adasanzwe ya simukadi akoreshwa muri telefone zigendanwa.

Ayo makarita ngo azatuma ubutegetsi bukurikiranira hafi telefone zabo ba mukerarugendo nubwo bwose zaba zifunze.

JPEG - 25.5 kb
Abanyamahanga bamara igihe gito muri Thailand bazajya bahabwa simukadi nshya

Urwego rw’igihugu rushinzwe kugenzura itumanaho muri Thailand ryemeje ko uwo mugambi ugomba gushyirwa mu bikorwa kandi ruvuga ko ubu atari uburyo bwo kuvogera ubuzima bw’umuntu ku gite cye.

Ruvuga ko icyo cyemezo kigamije gukumira ibikorwa by’inkozi z’ikibi no kumenya aho abantu bari mu ngorane barimo.

Abanyamahanga basanzwe bari muri Thailand bo ntabwo barebwa n’icyo cyemezo kandi n’abanyamahanga bemerewe gukomeza gukoresha amakarita binjira mu gihugu bafite muri telefone zabo.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

TUHAIRWE Yefuta - 13/08/2016 saa 16:52

Bagenzi nimwunve imana niyo ingenzura umuntu ubwose niba arumugizi wanabi isimu ntazayishyirakuruhande agakora ikyokyo agamije itamwegereye??. Ahaaa imana ibafashe.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X