Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Siriya: Indege z’intambara zikwiye guhagarara kuguruka

Umunyamabanga wa reta wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, John Kerry yatangaje ko amasezerano y’amahoro muri Siriya akwiye kongera gusubukurwa , ko nta ndege n’imwe yasubira kuguruka mu bice birimo intambara.

Avuga ko ibyo byakorwa kugira ngo bahe uburyo imfashanyo zigera ku baturage babaye. Ibi akaba yaraye abitangaje mu nama nkuru ya ONU ishinzwe amahoro n’umutekano ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri.

Avuga kandi ko ibyo bizatuma Siriya ibyo yari imaze iminsi ikora , aho yateraga abaturage yitwaje ko iri guhiga abarwanyi b’umutwe wa reta ya Kiyisilamu.

PNG - 403.8 kb
John Kerry mu nama ya ONU

Ku rundi ruhande Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Uburusiya Lavrov, niwe wabanje kuvuga mbere ya Kerry ko kubahiriza itangwa ry’imfashanyo ari ’uruhare rw’abarebwa n’intambara muri Siriya bose atari reta ya Assad n’Uburusiya.

Mur’iyo nama kandi Umunyamabanga mukuru w’ishyirahamwe mpuzamahanga rya ONU Ban Ki-moon yavuze ko ibihugu aribyo bifite igihugu cya Siriya, ko aribyo bishobora kucyubaka cyangwa kugisenya.

Asaba ko amasezerano yo gushyira intwaro hasi akwiye gusubira gushyirwa mu bikorwa. Yibukije abari muri iyo nama ko abanyesiriya barenga ibihumbi 300 bamaze kwicwa mu myaka igera kuri itandatu iyo ntambara imaze.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Nkundimana JeanClaude - 23/09/2016 saa 07:57

Uvugishije ukuri wowe wisunze Bible.Ahubwo mwe mwamenye ukuri mutube hafi mutubwirize dukire akaga duterwa na shitani.
Kanda hano umusubize

HABARUGIRA Emmanuel - 23/09/2016 saa 17:34

Abahamya ba YEHOVA twese tubwiriza umuntu wese ushatse,tukamwigisha Bible ku buntu.Wowe duhe Address yawe gusa.Kubwiriza ni ITEGEKO YESU yahaye umuntu wese w'umukristu nyakuri (Yohana 14:12,Matayo 24:14).Ntabwo kuba umukristu ari biliya byo kujya kurya ukarisitiya cyangwa gutanga icyacumi mu nsengero.YESU n'abigishwa be bose birirwaga babwiriza mu nzira no mungo kandi ku buntu nkuko tubisoma muli Matayo 10:8 na Ibyakozwe 20:33.Icyo dukora ni ukubigana nkuko YESU yasize abidusabye.
Kanda hano umusubize

HABARUGIRA Emmanuel - 22/09/2016 saa 17:01

AMERIKA na Rusia baba bacengana,buli wese yirebera inyungu ze (strategic interests). Intambara ya 3 y'isi izaterwa nuko USA na Russia,wongereyeho China,buli wese ashaka inyungu ze.Murebe ibirimo kubera muli China Sea,North Korea na Syria.Birajyana isi yacu ahantu habi kuko biriya biguhu 3,buli wese ashaka inyungu ze hariya navuze.Intambara ya 3 y'isi ibaye,twese twashira kuko bazarwanisha noneho Atomic Bombs zimaze kuba nyinshi ku isi.Gusa ntabwo imana izemera ko abantu bamara isi yiremeye.Nkuko duhora tubivuga,Bible yerekana neza uko bizagenda.Imana ihora icunga aba bantu bashaka kurimbura isi bakoresheje intwaro.Imana izatwika intwaro zose zo ku isi (Zaburi 46:9),yice n'abantu bose bakora akazi ko kurwana (Matayo 26:52;Yesaya 34:2,3).Ibyo Amerika na Rusia bakora barata intwaro zabo,byibarangaza.Ahubwo mushishikarire KWIGA BIBLE hafi ya mwese mutunze iwanyu.Ni igitabo kitwereka uko ISI izahinduka Paradizo (2 Petero 3:13),uko abantu beza bazarokoka ku munsi wa nyuma ubwo imana izica abantu bose badakunda ibintu by'imana,ahubwo bibera mu byisi gusa.Bisome muli Yeremiya 25:33;Imigani 2:21,22;Yakobo 4:4.Mujye muzirikana ibi tubabwira.Turi abantu nka mwe.Nubwo dukora akazi gasanzwe kugirango tubeho,ariko dukora n'umurimo wo kubwiriza ku buntu nkuko YESU abisaba Abakristu nyakuri bose (Yohana 14:12).Mushake ubuzima bw'iteka.Ibi twiruka dushaka ntabwo byaduhesha ubuzima bw'iteka iyo tudakora UMURIMO wo kubwiriza imana yasabye abakristu nyakuri bose,mbere yuko IMPERUKA iza (Matayo 24:14).
Kanda hano umusubize

peter - 22/09/2016 saa 21:26

uko nukuri rwose, isi igiye kuba paradizo, Yehova ntashobora kwemera ko isi yiremeye irimburwa nibisasu
Kanda hano umusubize

NDIZERA - 24/09/2016 saa 17:29

IMANA UJYE UJYA KUYIVUGIRA MURUSENGERO HANO TUBA TURI MURI POLITIQUE, NTUKADUTESHE IGIHE. UMUNTU USHAKA KUMVA IJAMBO RYIMANA AZAJYA ARISANGA MURI BIBIRIYA CYAGWA MURUSENGERO. HANO NTABWO ARI AHO KWIGISHIRIZA IJAMBO RYIMANA
Kanda hano umusubize

joli - 25/09/2016 saa 02:18

nibyo abo ba jehova baba bavanga kandi nzi ko badakunda politic so bajye baceeka
Kanda hano umusubize

joli - 25/09/2016 saa 02:18

nibyo abo ba jehova baba bavanga kandi nzi ko badakunda politic so bajye baceeka
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X