Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Somaliya: Al-Shabab yikoze mu nda

Umutwe w’iterabwoba wa Al-Shabab muri Somalia watangaje ko wishe abarwanyi bawo babiri, babahoye kutaba abizerwa no guca ukubiri n’ibikorwa by’idini rya Isilamu.

JPEG - 35 kb
Abarwanyi ba Ali Shabaab

Bose uko ari babiri bari binjijwe muri uwo mutwe bakuwe muri Kenya.

Abo banyakenya babiri hamwe n’uwundi munyesomaliya biciwe hamwe mu ntara ya Juba muri Somaliya kuwa wa gatanu.

Mu yindi ntara ya Bay, abandi bagabo bane bishwe na Al-shabab ku wa gatanu bahorwa kunekera ibindi bihugu,birimo Kenya hamwe n’ibigo by’iperereza by’Amerika, nkuko uwo mutwe ukomeza ubutangaza.

Al Shabab ivuga ko umwe muri abo bagabo bane ashinjwa ko ariwe wagize uruhare mu gitero cy’indege ya Drone y’abanyamerika cyabaye mu mwaka wa 2014, cyahitanye umutegetsi muri al-Shabab Ahmed Abdi Godane.

Pierre

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

man power - 13/06/2016 saa 20:18

Murye murimenge ishyamba si ryeru
Kanda hano umusubize

man power - 13/06/2016 saa 20:17

Murye murimenge ishyamba si ryeru
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X