Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Somaliya: Igitero cya gerenade cyagabwe kuri Minisitiri

Ku murwa mukuru wa Somaliya, I Mogadiscio, hatewe gerenade ku mudoka ya Minisitiri w’imikino n’urubyiruko Mohamed Abdullahi Hassan Noah.

Mohamed, yabwiye Ijwi rya Amerika ko iyo grenade yatewe ku mudoka ye igihe yari ku isoko risanzwe riri I Mogadiscio, isoko rikunda gusurwa cyane n’abantu benshi.

Icyo gitero cyakomerekeje uwo bari basanzwe bari kumwe, hamwe n’abandi babiri bari hafi y’aho cyabereye. Minisitiri Mohamed we ntacyo yabaye.

JPEG - 66.2 kb
Imodoka ya Mohamed Abdullahi Hassan Noah yabaye ubushwange.

Kugeza kuri uyu wa kabiri nta mutwe n’umwe urigamba iki gitero .

Minisitiri w’umutekano muri Somaliya we yatunze urutoki umutwe wa Al Shabab bitewe n’uko uwo mutwe ukunze kugaba ibitero ku bategetsi ba Somaliya.

Mu kwezi kwa gatandatatu, igitero cyabereye ku ihoteli imwe mu mahoteri akomeye aho muri Somaliya, cyakomerekeje minisitiri w’umutakano mu gihugu , n’abandi batari bake bari aho.

Icyo gitero cyabaye inyuma y’amasaha make ubutegetsi bwa Somaliya butangaje ko amatora y’umukuru w’igihugu azaba ku itariki ya mirongo itatu, z’ukwezi kwa cumi uyu mwaka turimo.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X