Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Sudani y’Epfo: Hashinzwe ishyaka rishyigikiye Dr Riek Machar

Uwahoze ari Minisitiri w’ubuhinzi muri Sudani y’Epfo Dr Lam Akol yashinze ishyaka rishya rya politiki riharanira Demukarasi (The National Democratic Movement (NDM) ahita anatangaza ibibazo by’ingutu ashaka guhangana na byo birimo igitugu na ruswa.

Dr Lam yavuze ko ishyaka rye rishya rije guhangana n’ubutegetsi bushyira imbere igitugu, Ruswa ndetse n’Irondamoko.

JPEG - 26.8 kb
Dr Lam Akol ngo Sudani y’Epfo yamunzwe n’igitugu na ruswa

Dr Akol, weguye ku mirimo y’ubuminisiti muri Kanama uyu mwaka yatangarije The East African ko ishyaka rye rya NDM rizaba rifitanye imikoranire ya hafi na Dr Riek Machar usanzwe udacana uwaka n’ubutegetsi buriho muri Sudani y’Epfo ndetse n’indi mitwe yose kugira ngo batembagaze ku butegetsi Perezida Kiir.

Lam Akol yavuze ko ishyaka rye rizahuza abanyapolitike n’imiryango itegamiye kuri Leta mu rwego rwo kuzana impinduka muri politiki, aho yavuze ko azakoresha uburyo bushoboka burimo n’imbaraga za gisirikare.

Dr Akol, yahoze ari umuyobozi w’ishyaka rya SPLM-DC, rikaba ari ryo yakoreshaga mu bikorwa byo guhangana na Perezida Kiir mu matora yo mu mwaka wa 2010 yanatsinzwe.

Dr Lam yemeje ko ari busezere muri SPLM, Yagize ati “SPLM ni nk’ikivumwa ku bantu kuko ntiyigeze iba ishyaka rya politiki ahubwo yahoze ari ihuriro ryigenga ritari guhinduka ishyaka rihamye.”

Dr Lam kandi yavuze ko yasezeye muri SPLM-DC bitewe n’uko iri shyaka ngo rishyira imbere inzira y’ibiganiro by’amahoro nk’inzira rukumbi yagarura amahoro muri Sudani y’Epfo mu gihe we abona ko mu gukuraho Perezida Salva Kiir hari igihe byaba ngombwa ko hitabazwa igisirikare.

Uyu mugabo yabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Sudani y’Epfo itarabona ubwigenge muri 2005 kugeza muri 2007; yinjiye muri guverinoma ya Sudani y’Epfo mu mwaka wa 2015 nyuma y’uko iki gihugu gisinye amasezerano y’amahoro.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

jmv - 27/09/2016 saa 09:03

Erega buriya iyi si iragoye! Uba umwana mwiza cyane bakakuvuga ibigwi ko wubahiriza demokarasi bo bashaka, ntibibuze abantu babi basenya kuguca urwaho banyuze mu bwana bwiza bwawe bakagusenya ntibabure ibibi bakugerekaho, byo kandi ntibabibura kuko n'ibyo Imana itakoze ngo ibyuzuze nkuko babyifuza, bagutwerera kuba ntacyo wabikozeho. Ubwo gahunda zose nziza warufitiye igihugu zikaba zirazambye. Iyo wubatse imbaraga na none zo kurinda gahunda n'ibyiza byagezweho, ababi bashaka gusenya bikabananira, bakurega kubaka igitugu kuko babuze aho bamenera, bakavuga ko wabimye demokarasi "yo gusenya" nubwo bo atariko babivuga. Ubutegetsi bujegajega burya ntacyo buba bumariye abaturage kuko burya utashoboye kwirinda cg kwirengera nawe ntiyakurinda cyangwa ngo akurengere. Iyi si ntabwo ari paradizo, ubuyobozi buba bukwiye kubaka urukuta ababi batarenga. Ubuyobozi butangwa n'Imana, ubufite mu maboko akwiye kubukomeza kandi akabukoresha neza yubaka kandi anarenganura abo ayobora. Urugero natanga, ndagira ngo murareba demokarasi yaharaniwe muri Libya aho ibagejeje kuko nta buyobozi butajegajega buhari.
Kanda hano umusubize

ZIRUGURU EPA - 26/09/2016 saa 19:37

Nihahandi ntabwo azakuraho President uriho.Na Riek Machar byaramunaniye.Muli Afrika ni imbunda zitegeka.Utegeka national army nta nuntu wamukuraho. Reba Nkurunziza,Museveni,Idris Deby,Kabila,etc...Nta Democracy ishoboka muli Afrika.Kera habagaho za Coups d'etat.Ariko ubu ntibishoboka kuko aba presidents bamenye amayeri.Bose bafite Republican Guard.Mu byukuri,aba GP baba ari igisirikare mu kindi (another army).Kandi aba GP bakomeye kurusha abandi basirikare. Bahembwa kubarusha,bafite intwaro zikomeye kurusha iza regular army kandi babona training zihambaye kurusha abandi.Abazungu barata igihe.Ntabwo bashobora african presidents.Kuko na Mugabe yarabananiye.Nibabareke birire kuko bafite ingufu kubera army ya presidential guard.Gusa nubwo bimeze gutyo,natural death yo ntabwo bashobora kuyirasa.Nta muntu numwe unesha NATURE.Niyo mpamvu tuba dukwiye kwiyoroshya,tugakundana,tugasangira twese ibyiza by'igihugu,nta gucurana cyangwa kwicana.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X