Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Sudani y’Epfo: Ingabo za Salva Kiir n’iza Riek Machar zivanguye


Nyuma y’aho Dr Riek Machar na Salva Kiir bananiwe kumvikana ubu noneho ingabo zabo zahisemo kwivangura iza Machar zijya gukambika mu nkengero z’umujyi wa Juba naho iza Salva Kiir ziguma mu mujyi wa Juba.

Ibyo kwivangura bije nyuma y’’imirwano ikaze yabereye muri uwo mujyi yamaze iminsi itanu ihanganishije ingabo za Dr Riek Machar n’iza Perezida Salva Kiir igahitana ababarirwa muri 272.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru abo bayobozi bombi batangaje agahenge , James Gatdet Dak umuvugizi wa Riek Machar, yabwiye Reuters ko bavuye muri Juba kugira ngo birinde kongera kurwana.

JPEG - 65.1 kb
Ingabo za Riek Machar zahisemo kuva mu murwa mukuru Juba

Ati” Twagombaga kuva ku birindiro byacu biri muri Juba kugira ngo twirinde kongera kurwana, Machar ari hafi y’umurwa mukuru, sinavuga aho ari ho.”

Icyateje imirwano yo mu cyumweru gishize ntikiramenyekana, bivugwa ko yatangiye ku wa Kane ubwo ingabo za Kiir zahagaritse imodoka z’ingabo za Machar ngo zizisake.

Umuvugizi wa Machar avuga ko baraguma hanze ya Juba kugeza ubwo ibizagenderwaho mu gushyiraho agahenge bigiye mu mucyo.
Ati” Ntabwo yasubiye mu ishyamba nta n’ubwo ari gutegura intambara.

Ingabo za Machar kandi zisaba ko hajyaho igisirikare gihuriweho n’impande zombi, n’igipolisi kivanze cyo kurinda umujyi wa Juba. Ibyo byose biri mu masezerano y’amahoro ariko ntibirashyirwa mu bikorwa.

Umuvugizi wa Perezida Kiir, Ateny Wek Ateny, ati” Ni cyo gihe cya dipolomasi cyo kugerageza gusubizaho guverinoma y’ubumwe.”

Kuva Sudani y’Epfo yakwiyomora kuri Sudani, Riek na Kiir ntibigeze bumvikana na gato. Intambara yatangiye mu Kuboza kwa 2013 ubwo Perezida Kiir yirukanaga Riek Machar wari umwungirije. Uyu yahise ava muri Juba n’ingabo ze atangira intambara.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 16/07/2016 saa 06:15

Mbona Abanyafurika Tugira Inda Nini.Ntidukorera Inyungu Rusange.
Kanda hano umusubize

C - 14/07/2016 saa 18:19

HARYA UBU, ARI UBUKOLONI N'UBWIGENGE NI IKIHE GIFITE AKAMARO???
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X