Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Suede: Umunyarwanda yatawe muri yombi akekwaho Jenoside

Umugabo w’imyaka 48 y’amavuko ukomoka mu Rwanda ariko ufite ubwenegihugu bwa Suede n’u Rwanda yaraye atawe muri yombi na Polisi yo mu gihugu cya Suède akekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda 1994.

Uyu mugabo w’imyaka 48 y’amavuko yafatiwe iwe mu rugo ahitwa Örebro muri 160Km uvuye mu murwa mukuru Stockholm nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Polisi ya Suède.

Ibiro ntaramakuru bya Abafaransa AFP bivuga ko Ubushinjacyaha bwa Suède buvuga ko budafite byinshi bwatangaza kuri uyu mugabo wafashwe .

Amakuru akomeza avuga ko uyu mugabo yageze muri Suède mu 1998 nyuma aza kubona ubwenegihugu bwa Suède mu 2006.

Uyu mugabo akaba atawe muri yombi nyuma y’uko mu 2014 ,Suède yaburanishije abandi banyarwanda babiri bari barabonye ubwenegihugu bwaho aribo; , Stanislas Mbanenande na Claver Berinkidi abo baje guhamwa n’ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda 1994 bagakatirwa gufungwa burundu.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X