Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Tanzania: Abafungwa 470 bategerejwe kunyongwa.

Abafungwa 472 bahamwe n’ibyaha bitandukanye mu gihugu cya Tanzania bategereje isinya ya Perezida John Magufuri niba azemezako banyongwa cyangwa akabagabanyiriza ibihano. Muri iyo mibare abagabo ni 452 naho 20 n’igitsinagore.

Mu itangazo ryasohowe tariki ya 11.10.2016 n’umuyobozi ushinzwe ubutabera muri Tanzania n’uburenganzira bwa muntu DK. Hellen Kijo-Bisimba ubwo yagiranaga ikiganiro n’abanya makuru kubijyanye n’igihano cyo kunyongwa cyahamye izo mfungwa.

Hellen yavuzeko abo bafungwa bahamwe nibyaha ndengakamere birimo ubwicanyi ndetse n’ubugizi bwa nabi.

Nubwo yavuzeko hategerejwe icyemezo cyanyuma kizafatwa na prezida Magufuri mugushyira mubikorwa icyo gihano cyo kunyongwa.

Yongeyeho ko igihe kigeze ko Tanzania nayo yakuraho icyo gihano kuko n’ubundi kidatanga igisubizo nyacyo kubyaha n’ubundi bikorwa muri icyo gihugu, mugihe icyo cyemezo cyo gukuraho icyo hihano cyokwicwa muri Tanzania cyakurwaho, Tanzania cyaba igihugu cya 18 muri Afrika cyaba gikuyeho icyo gihano.

Igihano cyo kunyongwa kigiye gushyirwa mu bikorwa mugihe hitegurwa umunsi mukuru wo gukumira ishyirwa mubikorwa ry’icyo gihano.

Nkuko tubikesha ikinyamakuru cyandikirwa muri Tanzania cyitwa “Nipashe”kivugako hakiyeho imyaka 22 icyo gihano cyo kwicwa kidashirwa mubikorwa.

JOHN Bagabo

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 16/10/2016 saa 16:10

Abazobica Bontibazoba Arabicanyi Nibabareke Kubica Siwomuti
Kanda hano umusubize

NIYONKURU Japhet - 15/10/2016 saa 09:44

Ubu bwicanyi bufatwa nk'igihano nibuvanwe mu isi yacu.
Kanda hano umusubize

FILMIN MIBURO - 14/10/2016 saa 14:39

KUBICA SIYONYISHU NIBARONDERE IKINDI GIHANO BABAHA NAYAHANDIHO BOSIGA ISI IGARAGARA
Kanda hano umusubize

pascal - 14/10/2016 saa 09:01

Kuba tz yobikora ivyoba biteye isoni kuko kwica umuntu kubera ibyahayakoze sibyo bitanga umucomwiza .guharira nibyo bitanga akarorero keza nabandi bakavyigiraho
Kanda hano umusubize

Amani - 12/10/2016 saa 20:03

Icyo gihano nibakivaneho kuko urya munsi twarasiye ba KARAMIRA kuri stade Amahoro byaretse amahanga ko turi abicanyi ruharwa.TZ nayo nibireke
Kanda hano umusubize

Amani - 12/10/2016 saa 20:03

Icyo gihano nibakivaneho kuko urya munsi twarasiye ba KARAMIRA kuri stade Amahoro byaretse amahanga ko turi abicanyi ruharwa.TZ nayo nibireke
Kanda hano umusubize

castro - 12/10/2016 saa 17:02

Tz ikwiye kukireka kuko kwica sibyo bikemura ikibazo
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X