Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Tanzania: Magufuli yaciye burundu abantu bacuruza imyenda y’agisirikare y’icyo gihugu

Perezida wa Tanzania akaba n’umugaba mukuru w’ikirenga John Pombe Magufuri yaciye burundu bamwe mu bacuruzi ku giti cyabo impuzankano(uniforme) z’igisirikare cya Tanzania ko uzafatwa azahanwa bikomeye.

Ibi Perezida Magufuri yabivuze kuri uyu wa 29 ugushyingo 2016 ubwo yahuraga n’abasirikare bakuru b’icyo gihugu, yavuzeko amaze iminsi abona hamwe mu maduka ndetse no mu masoko akomeye asanga abacuruzi bacuruza imyambaro y’igisirikare akibaza aho abo bacuruzi bakuye ubwo burenganzira bwo gucuruza iyo myamabaro

JPEG - 32.8 kb
Uhereye ibumoso ni umukuru w’igisirikare cya Tanzaniya na Perezida wa Tanzaniya John Pombe Magufuri

Magufuri yagize ati” ntibishoboka ko imyamabaro y’igisirikare cyacu yacuruzwa n’abantu ku giti cyabo uko biboneye ntibyumvikana, keretse mu gihe nzaba ndangije manda yanjye ku butegetsi naho mu gihe nkiri Perezida w’iki gihugu ntabwo bizashoboka.

Nkuko tubikesha ikinyamakuru MTANZANIA cyandikirwa muri icyogihugu, Perezida yasabye inzego zose by’umwihariko inzego z’umutekano gufata abantu bose bacuruza iyomyenda ya gisirikare bakayisubiza byabangombwa bagashyikirizwa ubutabera.

Mubindi Perezida yagarutseho nuko yasabye abasirikare n’izindi nzego z’umutekano kutivuanga mubikorwa by’abasivile kuko yavuze ko ari bimwe bituma abasivile babamenyera, aho yavuzeko bidakwiye ko usanga umusirikare yambaye imyenda y’akazi yibereye mu iduka acuruza nk’abandi bose.

Ubusanzwe muri Tanzania usanga imyambaro y’inzego z’umutekano icuruzwa mu masoko akomeye ndetse no mu maduka kuko iba ihendutse kurenza uko bayigura na rwiyemezamirimo ufite isoko ryo kwambika inzego z’umutekano muri Tanzania.

JOHN Bagabo

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X