Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Ubucukumbuzi: Tanzaniya , Burundi, Uganda, FARDC na FDLR bose mu busahuzi bwa zahabu ya Congo “ Raporo y’ibanga ya ONU”

Impuguke z’umuryango w’abibumbye (ONU) zirashyira mu majwi ibihugu by’u Burundi, Uganda, na Tanzaniya kuba bisahura amabuye y’agaciro ya Zahabu muri RDC babifashijwe na bamwe mu basirikare ba FARDC n’inyeshyamba za FDLR.

Raporo y’ibanga ya ONU yashyizwe hanze na Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, iravuga ko mu cyumweru gishize habaye ubutekamutwe buvanze n’ubujura bwa zahabu bivugwamo, uwahoze akuriye umutwe w’igipolisi ushinzwe kurwanya imyigaragambyo mu Burundi, Majoro Uwamahoro Desire , inzego z’ubutasi z’u Burundi ndetse n’abacuruzi bo mu Burasirazuba bwo Hagati n’imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwa Congo.

Hatunzwe kandi urutoki ibihugu bitatu byo mu karere, ariko n’u Rwanda rukazamo nubwo ngo uruhare rwarwo ari ruto cyane.

Ngo u Rwanda runyuzwamo andi mabuye atari zahabu mu buryo bwa forode nabwo rutabizi na gato.

Impuguke za loni zakoze ubushakashatsi zivuga ko nyuma yo kugenzura zasanze ubwinshi bwa zahabu u Burundi bwohereza I Dubai burenga toni 3, ahubwo zikubye inshuro 7 ugereranyije n’iyi mibare itangwa na guverinoma.

RFI ikaba ivuga ko iperereza ry’izo mpuguke za Loni ryagaragaje ko usibye umusaruro muto wa zahabu uva mu gihugu, inyinshi yoherezwa hanze ivuye mu Burundi ituruka muri Kivu y’Amajyepfo no muri Katanga ya Ruguru, nyuma yo kubanza kunyuzwa i Bukavu n’i Goma.

Iyo zahabu ngo ikaba iva mu mitwe yitwaje ibirwanisho y’abanyekongo, mu ngabo za FARDC ndetse no mu nyeshyamba z’umutwe wa FDLR w’Abanyarwanda.

Tanzania nayo irashyirwa mu majwi

Nk’uko raporo y’izi mpuguke ibigaragaza, ngo ibihugu bitatu byo mu karere bigira uruhare muri ubwo bucuruzi ku rugero rutangana nk’aho bavuga ko zahabu iva muri Ituri no muri Kivu y’Amajyaruguru inyura muri Uganda, hagakurikiraho u Burundi bufata iturutse muri Kivu y’Amajyepfo no muri Katanga y’Amajyaruguru, hakaza ku mwanya wa gatatu Tanzania ngo yibanda kuri zahabu yo muri Katanga, hakaza n’u Rwanda, ariko ngo rwo uruhare rwarwo akaba ari ntarwo muri ubwo bucuruzi butemewe bwa zahabu, ahubwo ngo rwo ari ni inzira inyuzwamo andi mabuye y’agaciro nka Etain.

Ngo iyo iyo abacuruza iyi zahabu bageze i Burundi baba batekanye, imizigo yabo irimo zahabu bakayohereza ku kibuga cy’indege cya Bujumbura bafashijwe n’abapolisi n’abakozi b’inzego z’iperereza zari ziyobowe na Gen Adolphe Nshimirimana kugeza ubwo yicwaga.

Raporo y’impuguke za Loni ariko ikomeza ivuga ko urupfu rwa Gen Nshimirimana rutahagaritse ubwo bucuruzi butemewe kuko bwakomeje gukorwa n’abamusimbuye ari nako Major Uwamahoro Desire yaje kubufatirwamo kuwa 05 Ugushyingo.

Muri Gicurasi, umuryango Global Witness wemezaga ko ubucukuzi butemewe bwa zahabu yo muri Shabunda, mu burasirazuba bwa Congo, buzanira amafaranga imitwe yitwaje ibirwanisho bafatanyije n’abayobozi b’ikigo gikora ubu bucukuzi kitwa Kun Hou Mining.

Muri raporo ONG yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashyize ahagaragara kuwa 06 Ugushyingo, ikaba yarashinje guverinoma ya Congo kudashyira mu bikorwa amategeko yayo agamije kurangiza amakimbirane n’ubugizi bwa nabi bikorwa mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

bitwenge - 10/11/2016 saa 14:15

URWANDA RUNYUZWAMO ANDI MABUYE YAGACIRO ATARI ZAHABU. NARWO RUTABIZI NAGATO ???? NASOMYE NABI ??? URWANDA NTIRUKIMENYA. IBIBERA MUGIHUGU ???? BITEYIMPUNGENGE !!! INZEGO ZIPEREREZA ? ABAKORA KUMIPAKA,ABAPOLISI,RWANNDA REVENUE,DASSO,BITEYIBWOBA !!
Kanda hano umusubize

Rutishereka - 11/11/2016 saa 13:52

Bishoboka bite ? Inyoni iraguruka ku mupaka ikaraswa bikanze umutekano none ngo amabuye toni na toni zirahita u Rwanda ntirubimenye ? Mujye mubeshya abandi aliko ntimukabeshye umunyarwanda ....Kandi amabuye yinjiye ku buryo bwemewe nta kosa ririmo aliko iki kinyoma nki cya Semuhanuhanuka mukijyane i Buhinde pas kwa bene Gihanga
Kanda hano umusubize

bitwenge - 10/11/2016 saa 14:14

URWANDA RUNYUZWAMO ANDI MABUYE YAGACIRO ATARI ZAHABU. NARWO RUTABIZI NAGATO ???? NASOMYE NABI ??? URWANDA NTIRUKIMENYA. IBIBERA MUGIHUGU ???? BITEYIMPUNGENGE !!! INZEGO ZIPEREREZA ? ABAKORA KUMIPAKA,ABAPOLISI,RWANNDA REVENUE,DASSO,BITEYIBWOBA !!
Kanda hano umusubize

C - 10/11/2016 saa 11:56

U.N. AHO BIGEZE MBONA KU RUHANDE RUMWE NTACYO IMAZE; KUKI IYO REPORT NGO ARI "IBANGA" NIBA IKIBI KIGOMBA KWAMAGANWA KU MUGARAGARO???? AHO IYO ZAHABU IJYA NIBO BA NYIRABAYAZANA. "FULL STOP"
Kanda hano umusubize

GIKWETE - 14/11/2016 saa 20:43

AMANYANGA ABAHO NGO RAPORO YIBANGA NONE KOTWAYIMENYE IRACARI IBANGA NIHATARI!!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X