Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Tanzaniya ngo yatangiye urugamba rwo kurwanya FDLR

Nyuma y’aho bivugiwe ko leta ya Tanzaniya ishyigikye umutwe wa FDLR ikabihakana, Kuri Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Tanzaniya Dr Augustine Mahiga yatangaje ko leta ye yiteguye guhangana n’abatsimbaraye ku ngengabitekerezo ya Jenoside ndetse n’abantu bose bayipfobya. Aba bombi bakaba babarirwamo umutwe wa FDLR.

Ku wa Gatanu tariki 10 Kamena,2016 ubwo kuri Ambasade y’u Rwanda muri Tanzania haberaga umuhango wo kwibuka ku nshuri ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ,Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’iki gihugu , Dr.Augustine Mahiga yavuze ko mu gihe FDLR igikomeje gutsimbarara ku ngengabitekerezo ya Jenoside izakomeza guteza ibibazo.

Minisitiri Mahiga akaba yavuze ko Tanzania yiteguye kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside kimwe n’abantu bose bayipfobya.

JPEG - 40.2 kb
Dr Augustine Mahiga

Ku kibazo cya FDLR ,Minisitiri Mahiga akaba yagize ati ’’“Ibyo turi kubona uyu munsi mu Burasirazuba bwa Congo ni ingaruka z’ibyo bihe. Impunzi zafashwe bugwate n’Interahamwe nizo ziri kubaka uwo mutwe wa FDLR. Ni abantu banze kugaruka mu Rwanda, ni abantu bafashe impunzi bugwate, nibo bantu bakomeje gukorera mu mashyamba Congo, kandi ni nabo bantu bakomeje gutsimbarara ku ngengabitekerezo ya Jenoside. Igihe cyose ingengabitekerezo ya Jenoside izaba itararandurwa hazakomeza kubaho ibibazo.”

Nk’uko byatangajwe na Ambasade y’u Rwanda muri Tanzania, Dr Mahiga yashimangiye ubukana bwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, asaba ko amahanga cyane cyane abakiyipfobya binyuze mu gushyigikira abayikoze ko bisubiraho.

Dr Mahiga yavuze ko ubwo RPF yahagaritse ubwicanyi bw’Interahamwe, zafashe bamwe mu basivili zigahungana nabo.

Uyu muhango wo kwibuka witabiriwe n’abagera kuri 350 barimo abayobozi bakuru muri guverinoma ya Tanzania, abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, abanyeshuri n’abanyarwanda baba muri Tanzania.

Minisitiri Mahiga yavuze ko mu gihe ingengabitekerezo ya jenoside ikibumbatiwe n’abagize uruhare muri jenoside mu myaka 22 ishize itarwanyijwe, hazakomeza kubaho ikibazo.

Dr Mahiga kandi yashimangiye ubushake bwa Tanzania mu kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside kimwe n’abantu bakomeje kuyipfobya.

Minisitiri Mahiga akaba atangaje ibi mu gihe Tanzania yakunze gushyirwa mu mujwi kuba ikorana na FDLR kuko mu 2013 Perezida wa Tanzania Jakaya Mrisho Kikwete yasabye ko u Rwanda rwagirana ibiganiro n’umutwe wa FDLR.

Sibyo gusa kuko Raporo y’Umuryango w’Abibumbye yo mu 2015 yerekanye ko abarwanyi ba FDLR n’abayishigikiye mu nzego za politiki mu Burayi, bakoreye inama nyinshi muri Tanzani uhereye mu 2013.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Samantha lindsay - 14/06/2016 saa 09:22

Icyo nikinyoma Kuvuga ngo.Fdrl bagiye kuyirwanya. Hari ikiba kibyihishe inyuma Kinyungu za portiqi Tanzania niyo. Ndiri ya Fdrl
Kanda hano umusubize

gahinyuza - 13/06/2016 saa 12:46

very good!! Kikwete ajye amenya ko atari Tanzania cyangwa CCM.
Kanda hano umusubize

NKUNDURWANDA ESLON - 13/06/2016 saa 12:34

ARIKO NK' IYO KIKWETE YUMVISE AMAGAMBO NK' AYA YABAYOBOZI ASANGA NAWE YARAKWIYE IRYO ZINA . TUJYE DUSENGA IMANA ITANGE ABAYOBOZI, KUKO NITURANGARA SATANI AZAJYA YOHEREZA ABE ,BADATINYA GUSHYIGIKIRA ABICANYI NK' INTERAHAMWE. UKURI IGIHE CYOSE KURATSINDA KUKAJYA AHABONA IKINYOMA KIGAKUBITIRWA AHABONA VIVE MAGUFURI ,VIVE TANZANIE , VIVE MZEHE WACU VIVE ABANYARWANDA . AMAHORO AGANZE
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X