Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Tanzaniya : Yashatse abagore 8 n’inshoreke 40 ababyaraho abana 70

Buri wese agira inzozi mu buzima, bamwe bashaka kuba abakire, ariko kuri Meshuko Mapi Laibon, Umumasai wo muri Monduli, Arusha muri Tanzaniya, inzozi ze ni izo kwagura umuryango we.

JPEG - 24.2 kb
Ubworozi ni bwo butuma Bwana Laibon agaburira umuryango we

Afite abagore umunani biyongera ku bandi bagera kuri 40 ndetse n’abana, abuzukuru n’abuzukuruza barenga 100. Abana nabo mu murenge ndetse yanabubakiye ishuri ryabo bwite.

JPEG - 64.1 kb
Umuryango wa Laibon ni uwo mu bwoko bw’abamasai

Umurenge wa Laibon ufite inzu gakondo hafi 40, ni ho akunda kuruhukira, rimwe na rimwe yibereye munsi y’igiti hamwe n’uyu muryango mugari.

JPEG - 41.9 kb
Umuryango wa Laibon utuye Arusha, muri Tanzaniya kandi usurwa n’abantu benshi

"Mfite abagore umunani kandi abana banjye ni nka 76, abuzukuru banjye barenga nka 300, ntunga umuryango wanjye ncuruza inka mu gihe cy’icyi. Mfite inka zigera ku 3000 nkabona uko ngura ibigori byo gutunga umuryango."

JPEG - 42.9 kb
Meshuko Laibon afite abana barenga 70 yabyaye ku bagore umunani n’abandi 40

Laibon avuga ko afite imyaka 103 y’amavuko, kandi akaba aha agaciro uburezi cyane. Yubatse ishuri afashishwe n’abaterankunga ndetse na guverinoma.

JPEG - 60.4 kb
Abana bakomoka kuri Laibon bafite ishuri ryabo yubatse ku murenge

Yagize ati: " Natekereje kubaka ishuri kubera ko abana banjye bajyaga kwiga kure y’aho ntuye, ndetse rimwe na rimwe ntibashoboraga kujyayo kubera inzovu. Abantu bishwe n’inzovu. Bityo rero nabubakiye ishuri kuko nshaka ko abana banjye biga."

JPEG - 60.4 kb
Abana bakomoka kuri Laibon bafite ishuri ryabo yubatse ku murenge

Ishuri ryitiriwe uyu mugabo, rifite ibyumba bitanu kandi abarimu batangwa na guverinoma. Ariko si abana be gusa baryigamo.

JPEG - 42.9 kb
Meshuko Laibon afite abana barenga 70 yabyaye ku bagore umunani n’abandi 40

Nada Sinoo, umuyobozi w’ishuri, agira ati:
"Iri shuri ryigamo n’abandi ban abo mu yindi miryango, uyu musaza ntatoranya, ariko 90% by’abanyeshuri ni aba Laibon.

JPEG - 49 kb
Guverinoma n’abaterankunga ni bo bafashije Bwana Laibon kubaka ishuri ry’abana be

Umwe mu banyeshuri ni umuhererezi wa Laibon ufite imyaka itanu. Bavuga ko bisaba umusozi kurera umwana, uyu musaza ni byo yakoze.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Mahoro - 23/09/2016 saa 09:35

Ahoooo! uwo musaza arasobanutse!
Kanda hano umusubize

mukiza brown - 22/09/2016 saa 15:40

yoooo birashimishije kabisa
Kanda hano umusubize

inkotanyi - 21/09/2016 saa 10:36

Hahahah mbega umusaza n'imfizi y'igihugu kabisa!!!!!!!
Kanda hano umusubize

Karim - 21/09/2016 saa 09:40

Basore ko mutashyizeho agafoto kuwo musaza se?
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X