Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Ted Cruz yazomerewe azira kudashyigikira Trump

Abahagarariye abandi muri Congre nkuru y’ishyaka ry’aba republicains muri Amerika, bazomereye cyane Senateri Ted Cruz, nyuma y’aho yangiye gushyigikira Donald Trump uzahagararira iri shyaka mu matora ya Perezida azaba mu Gushyingo 2016.

Ted Cruz, Senateri w’intara ya Texas, ni we wari usigaye ahanganye na Donald Trump, nyuma yo gutsindwa mu matora y’ibanze yo mu ntara ya Indiana mu ntangiriro z’ukwezi kwa gatanu.

Mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye iyo kongere, Ted Cruz, yavuze ko yifuza ko ibyo ishyaka rye rishyira imbere ari byo byatsinda mu matora yimirije imbere.
Abanyamakuru bavuga ko ingingo ya Cruz yo kwanga gushyigikira Trump ku mugaragaro, yavuye ku kutumvikana kw’abarwanashyaka b’iri shyaka kubera itorwa rya Trump.

Umukuru w’intara ya Indiana, Mike Pence yemeye kungiriza Trump muri iyo kongere
Yasobanuye neza ibyo yemera nk’ibitekerezo by’abakonserivateri agaya ibyatambutse bitameze neza aboneraho kunenga ubushobozi bwa Hillary Clinton uzahagararira ishyaka ry’abademokarate.

Nyuma yo kunenga Madame Clinton, abitabiriye iyo kongere bahise baririmba indirimbo isaba ko afungwa. Iyo ndirimbo igira iti “ Lock Her Up” basabye ko yafungwa byibura iminsi itatu.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X