Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Theresa May agiye guhura na Angela Merkel w’Ubudage

Minisitiri w’intebe mushya w’u Bwongereza Theresa May nyuma y’iminsi itageze ku cyumweru amaze atorewe kuyobora iki gihugu cy’igihangange, agiye gukora urugendo rwe rwa mbere mu manhanga aho agiye gusura Chancelier w’Ubudage Madame Angela Merker .

Abo bategetsi bombi baraganira uko Ubwongereza bwava mu ishyirahamwe ry’Ubumwe bwa Burayi, inyuma y’amatora ya kamarampaka yabaye mu kwezi gushize.

JPEG - 14 kb
Minisitiri w’intebe mushya w’u Bwongereza Theresa May

Baraza no kuvugana ibyerekeye imigenderanire mu by’ubucuruzi yo mu minsi iri imbere.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Budage Frank-Walter Steinmeier, yavuze ko yiteze ko Ubwongereza buzafata ingingo zihuta zatuma ibintu bijya mu buryo inyuma y’aho butoreye kuva muri EU.

JPEG - 24.2 kb
Angela Merkel Chancelier w’u Bwongereza

Abanyamakuru bavuga ko, gutangira ibiganiro amaso mu yandi na Madame Merkel, ari intambwe nziza kuri madame May, mu gihe arimo kugerageza gutangiza ibiganiro byatuma Ubwongereza buva mu buryo bwiza mu ishyirahamwe ry’u Bumwe bw’I Bulayi nta cyangiritse.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X