Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Trump: Ngo natorwa azahindura amategeko Amerika igenderaho kuri 70%

Uhagarariye ishyaka ry’aba Republicain mu matora y’umukuru w’igihugu, Donald Trump yavuze ko ashobora kugabanya amategeko agenga Amerika ku kigero cya 70% mu gihe yatsinda amatora.

Ibi Trump yabitangaje ubwo yari kwiyamamaza mu gace ka New Hampshire, yanenze amategeko atorohereza ubucuruzi, ariko avuga ko areba umutekano n’ibidukikije ashobora kugumaho.

JPEG - 59.2 kb
Donald Trump ngo najya ku butegetsi azahindura amategeko Amerika igenderaho

Imbere y’aho umwe mubajyanama be yavuze ko ibice 10% by’amategeko ashobora guhagarikwa.

Azasubira guhurira n’uwo bahanganye muri ayo matora Hillary Clinton wo mu ishyaka rya Abademokarate I St Louis, Missouri, ku cyumweru.

Trump ati“Tuzagabanya amategeko ku buryo bugaragara,” n’uko Trump yavuze.
“Navuga ko nka 70% ashobora guhanagurwa . Abuza gusa ko ubucuruzi butera imbere.”

Umujyanama wa Trump, Anthony Scaramucci, Nyiri Wall Street, yabwiye Ibiro ntaramakuru by’Abongereza rya Reuters, ko ubutegetsi bwa Trump buteganya kuzakuraho ayo mategeko.

Ati “Dukeneye amategeko ariko bamwe bose bazabazwa akamaro k’ayo mategeko, dusabwa gukuraho byibura amake ni 10,”

Scaramucci yongeyeko ko Trump ashobora no guhindura ibyerekeye amabanki, akureho igice cyashyizwemo mu 2008 inyuma y’aho hadukiye ihungabana ry’ubukungu bw’isi .

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Bahati - 15/10/2016 saa 12:36

Ubuhanuzibwayi.Vuzeho
Kanda hano umusubize

Aime - 10/10/2016 saa 17:44

Yasubiye inyuma ko twe abanyafrika twaba tuyiruhutse
Kanda hano umusubize

alias - 10/10/2016 saa 14:44

Amerika ishobora gusubira inyuma ubundi ikishyura ibyabandi yangije Cambodge, Vietnam, Japan, kOREYA , MIDDLE EAST NORTH AFRICA, AFRICA YOSE NDETSE ISI YOSE
Kanda hano umusubize

MANIRAFASHA ERIC - 8/10/2016 saa 11:56

AMERIC IRAGENDESHEJE IGIYE GUSUBIRA INYUMA
Kanda hano umusubize

MANIRAFASHA ERIC - 8/10/2016 saa 11:54

AMERIC IRAGENDESHEJE IGIYE GUSUBIRA INYUMA
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X