Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Trump yamaze kwemererwa kumugaragaro guhagararira ishyaka ry’aba Republicain mu matora

Donald Trump yamaze kwemererwa ku mugaragaro guhagararira ishyaka ry’aba Rpublicain mu matora y’umukuru w’igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika amatora akaba azaba mu kwezi kwa cumi na kumw uyu mwaka.

Trump yashigikiwe n’intumwa zivuye mu ntara no mu turere twose twa Amerika, mu matora yo kwemeza uzahagararira ishyaka ry’aba republicains mu matora, muri congress y’iryo shyaka yabereye mu mujyi wa Cleveland.

Nyuma yo gutorwa ngo ahagararire iri shyaka, Donald Trump yashimiye abamutoye abicishije ku rubuga rwa Twitter, umukuru w’intara ya Indiana, Mike Pence akaba ari we uzaba umwungirije , mugihe yatahukana intsinzi.

Abana babiri ba Donlad Trump na bagize icyo bavuga muri iyi congress.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

MAKOMA Gabriel - 20/07/2016 saa 15:39

Nta gishya agiye kuzana.Ubushomeri n'ubukene biziyongera muli USA.Nawe azakomeza gutera Irak,Afghanistan na Syria.Nareba nabi PUTIN azateza intambara ya 3 y'isi twese dushire kuko bashobora gukoresha atomic bombs.Biliya bibera mu bihugu bya BALTE na Poland biteye ubwoba cyane.NATO irimo gushyirayo intwaro n'abasirikare bo kurwana n'uburusiya. Cyokora imana yacu Yehova ntabwo yakwemera ko abantu barimbura isi yiremeye.Ahubwo ku munsi w'imperuka izica abantu bose barwana nkuko tubisoma muli Matayo 26:52 na Yesaya 34:2,4.Hamwe n'abantu batita ku bintu by'imana,ahubwo bibera mu byisi gusa. Nyuma isi izahinduka Paradizo,ubwo imana izakuraho ubutegetsi bw'abantu nkuko tubisoma muli Daniel 2:44.Nta muntu numwe wazana amahoro cyangwa ngo akureho inzara,ubukene n'intambara.Ahubwo nibo babitera.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X