Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Trump yavuzeko agomba kuva mu bikorwa by’ubucuruzi

Perezida mushya uherutse gutorerwa kuyobora Amerika Donard Trump yamaze kwemezako natangira inshingano z’umukuru w’igihugu ko agomba gutandukana n’ibikorwa by’ubucuruzi yari asanzwe akora mbere yuko ajya mu ri Politike.

Mu butumwa Trump yacishije ku rubuga rwe rwa twitter yanditse avuga ko agiye gutandukanya inshingano zo kuba umukuru w’igihugu ndetse n’ubucuruzi kuko bishobora kuba uruhurirane rw’inshingano yaba afite.

JPEG - 39.5 kb
Donald Trump ngo ntashaka kuvanga politiki n’ubucuruzi

Trump yavuzeko icyo cyemezo azagifata ukwezi gutaha aho azaba arikumwe n’abanabe mu kiganiro azagirana n’itangazamakuru.

Perezida Trump yamaze gushyiraho uwigeze kuba umuyobozi wa Kampani yitwa Gold maan sach witwa Steven Mnuchin kuba minisitiri w’imali n’igenamigambi
Uyu mugabo watowe kuba minisitiri w’imali n’igenamigambi afite inyaka 53 niwe wari ushinzwe amafaranga Trump yakoreshaga mu kwiyamamaza.

Nubwo Trump yatoye Steven ntabwo byari byemezwa kuko bigomba kwemezwa n’inteko nshingamategeko, Perezida Trump amaze iminsi atora abaminisitiri bazakorana mu gihe azaba amaze ku rahirira kuyobora Amerika mu kwezi kwambere umwaka utaha 2017.

JOHN Bagabo

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X