Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Trump yiyemeje guhagarika ubwicanyi bwadutse muri Amerika

Uwiyamamaza ku mwanya wa prezida wa Amerika mu ishyaka ry’aba republicains, Donald Trump, yiyemeje gukuraho no kurangiza ubugizi bwa nabi muri icyo gihugu, mu gihe yaba ari we utorewe kuyobora Leta Zunze Ubume z’Amerika.

Ubwo yashyikirizaga ijambo abo mu ishyaka rye ry’Aba republicains, Bwana Trump yavuze ko nta cyo ashobora kugeraho mu gihe mu gihugu ntayubahirizwa ry’amategeko ryaba rihari.

Yavuze ko azafata ingamba zikomeye zo kurwanya abimukira binjira muri Amerika hadakurikijwe amategeko. Avuga ko ubu abantu benshi binjira muri Amerika bakanahaba hatitawe ku mutekano w’abanyagihugu.

Donald Trump avuga ko azahagarika ibikorwa bwo kubaka no kwivanga mu mitegekere ‘ibindi bihugu kuko ngo ibyakozwe nta cyo byigeze bigeraho”.

Yavuze ko, politike nk’iyo yabaye intangiriro z’ingorane zirangwa muri Iraq, Libya, Misri na Syria.

Yiyemeje gufatanya n’abanyamerika bose bashaka kurwanya umutwe w’iterabwoba wa Islamic State.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

hitimana Esra - 23/07/2016 saa 21:01

Ibi babyita Machiavellianism,nukuvuga kubeshya uziko ibyo uvuga utabishobora.Ugamije inyungu zawe bwite.Nta muntu numwe wakuraho VIOLENCE mu isi.Keretse imana yonyine izabikora ku munsi wa nyuma,izica abantu bose bakora violence (Zaburi 37:11). Naho ubundi aba bose biyamamaza biba ali amaco y'inda gusa,kugirango abaturage babatore.Bose bavuga ko bazakuraho ubukene,violence,unemployment,etc...Ariko bamara kubona ubutegetsi bagatonesha bene wabo,bakiba,bakica abantu,etc...Presidents ba USA bose,iyo bagiyeho,bica abantu benshi cyane.Reagan yishe abantu benshi cyane,Bush nuko,Obama yamaze abantu muli Irak,Syria,Afghanistan,etc...Niyo mpamvu Bible ivuga ko iyi si iyoborwa na SATANI (Yohana 12:31).Ni koko,dukeneye ubutegetsi bw'imana.Umunsi bwaje,nibwo tuzagira amahoro,ibibazo byose biveho burundu.Ntabwo abantu bashobora kuzana amahoro kuko ahubwo aribo batuma isi imera nabi.
Kanda hano umusubize

saf - 22/07/2016 saa 20:01

ariko uyu umugabo ashobora kuva arumunyakuri
Kanda hano umusubize

nduwimana alexandre - 24/07/2016 saa 06:46

Ndavyemera kuko,uravye aho isi iriko iragana,usanga mumwanya muto amerika ishobora gusenyuka bivanye nukuntu ubu iguma yivanga muntwara zibindi bihugu.ikindi nuko hashobora kuba iyindi ntambara yisiyose bivuye kukwivanga mumategeko yibindi bihugu encore vyikukiye
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X