Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Turikiya yashinje umutwe IS kugaba igitero cyahitanye 41kigakomeretsa 239

Turikiya yatunze agatoki umutwe IS ugendera ku mahame akaze ya Isilamu kuba ariwo wagabye igitero cy’ubwiyahuzi cyaguyemo abantu 41 ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Istambul.

Ababonye biba bavuze ko abagabye iki gitero baje barasa ntakurobanura nyuma bakiturikirizaho ibisasu.

Iki gitero cyaguyemo abantu biganjemo abanyamahanga kuko cyabaye mu bihe Turikiya iba isurwa na ba mukerarugendo benshi.

Kugeza ubu ntawe urigamba iki gitero ariko Minisitiri w’intebe w’iki gihugu Binali Yildirim yatangaje ko bafite ibihamya ko iki gitero cyagabwe na Daesh, izina rikunze guhabwa umutwe w’intagondwa zigendera ku mahame yak i Isilamu.

Ubyobozi bwa Turikiya bwatangaje ko uretse abantu 41 baguye mu gitero cyabaye muri iki cyumweru barimo abanyamahanga 13, abandi 239 bakomeretse.

Perezida wa Turikiya Recep Tayyip Erdogan yahamagariye amahanga kwishyira hamwe mu kurwanya iterabwoba.

Ibihugu by’Uburayi n’Amerika nabyo byamaganye iki gitero.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X