Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Turkia: Abapolisi benshi bubikiwe imbehe

Abategetsi ba Turkia bavuga ko abapolisi bababa 8,000 bahagaritswe mu kazi, bakekwaho kugira uruhare mu gushaka guhirika ubutegetsi byabaye mu cyumweru gishize.

Abantu 6,000 bakora mu butabera n’abasirikare, harimo n’aba general, barafunzwe bakekwaho gushaka guhirika ubutegetsi.

Perezida Recep Tayyip Erdogan yarahiriye gukura icyo yise virus mu nzego za leta, yatumye haba uko kwivumbura.

Minisitiri ushinzwe ububanyi n’amahanga muri EU yavuze ko ishyirwa mubikorwa ry’amategeko rigomba guhabwa agaciro.

JPEG - 42.8 kb
gushaka guhirika ubutegetsi byaburijwemo muri Turkia

Leta ya Turkia ishinja umwalimu w’idini Fethullah Gullen kuba ari inyuma y’iryo geragezwa ryo gushaka guhirika ubutegetsi.

Gullen aba mu gihugu ca Amerika, akaba ahakana yivuye inyuma ko nta ruhare abifitemo.

Ibinyamakuru bya leta bivuga ko aba generale n’aba Amirale barenga 100 aribo bamaze gutabwa muri yombi mu gihugu cyose.

Abasirikare umunani ba Turkia bahungiye mu gihugu cy’Ubugiliki bakoresheje kajugujugu bitabye urukiko rwo mu mujyi wa Alexandropouli, ruri ku mupaka na Turkia, bashinjwa kwinjira muri icyo gihugu badakurikije amategeko.

Kuri icyi cyumweru Perezida Erdogan yabwiye abantu ko Turkia ishobora gusubizaho igihano cy’urupfu.

JPEG - 34.9 kb
Abapolisi hafi ibihumbi 8 batangiye gutabwa muri yombi

Igihano cyo gupfa cyavanyweho mu mwaka wa 2004, ubwo yashakaga kwinjira mu ishyirahamwe ry’ubumwe bw’I Bulayi. Nta muntu wari wakatirwa igihano cy’urupfu kuva mu1984.

Ushinzwe ububanyi n’amahanga mu ishyirahamwe mw’ishirahamwe ry’ubumwe bwi Burayi, Federica Mogherini, yagize icyo avuga imbere y’uko haba inama abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga ba EU hamwe n’uwa Amerika, John Kerry, i Bruxelles, aho ibiriho birabera muri Turkia bishobora kuba ari byo biza imbere mubyo bavugana.

Yavuze ko bashobora kutihanganira intambwe iyo ari yo yose yatuma mu gihugu cya Turkia haba ukudakurikiza amategeko kandi koabaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bashobora kohereza "ubutumwa bukomeye".

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X