Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Twagiramungu wigeze kugereranya Habyarimana n’umukuru wa NAZI ni gute yaje gufatanya na FDLR?

Twagiramungu Faustin uzwi cyane kuba yarajegeje ubutegetsi bwa Habyarimana, Nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi basaga miliyoni 1 mu Rwanda mu mwaka w’ I 1994, Twagiramungu Faustin yakunze kuvuga yemeza ko Habyarimana Yuvenal ari nka Adolph Hitler umukuru w’Abanazi naho Leta yateguye inashyira mu bikorwa jenoside ifitanye isano rikomeye n’ Abanazi bo mu Budage.

Uko kugereranya abakoze jenoside n’ Abanazi ni bimwe mu byaranze imbwirwaruhame za Faustin Twagiramungu kubera agahinda yari afite ubwo yari Minisitiri w’ Intebe muri Leta y’ ubumwe ariko amaze gutakaza uyu mwanya ahunze yahise ahindura imvugo ahita ahindura Inkontanyi abanzi b’ igihugu.

GIF - 137.3 kb
Twagiramungu Faustin aracyafite inzozi zo kuba Perezida wa Repubulika

Twagiramungu nk’ umuntu wapfushije abantu batagira ingano muri genocide bo mu muryango we ariko ku bw’ inyungu za politiki nyuma yirengagije ko ariwe baziraga, maze ageze mu Bubiligi, yifatanya n’Interahamwe, batangira gushyigikira FDLR, kandi ari yo yasize imuhekuye.

Uretse gushyigikira FDLR yaje gufatanya nayo ku mugaragaro. Ngo icyo yari agamije ni ukubona uburyo yazabona inzira yamugeza ku mwanya wa Perezida ikintu yifuje kera ariko nanubu ntarabasha kukigeraho.

Ntibwacyeye kabiri kuko Twagiramungu yahise agirwa Perezida y’amashyirahamwe ya politiki menshi : FRD, UFDR, RDI, CPC….. Abo yanze kwifatanya nabo ni FDU, avuga ko iri iry’indaya…, ba Paul Rusesabagira abita ababoyi, RNC avuga ko ari FPR ivuguruye.

Twagiramungu yifuza intebe y’ ubuperezida.

Amaze gushinga ishyaka RDI (The Rwanda Dream Initiative), yumvikanye asaba abanyarwanda abakiri mu mashyamba ya Kongo kwegura intwaro, ngo bagataha nk’uko Inkotanyi yita ngo impunzi zaturutse I Bugande zabigenje.

Faustin Twagiramungu, aherutse mu Rwanda muri 2003 kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, abona amajwi 3% , agahinda karamwica, ariko ntiyajurira, ubwo yaremeye.

Abakurikiranira hafi imitekerereze ya politiki ya Faustin Twagiramungu bemeza ko mu nzozi arota ( Twagiramungu) yabaye umwami, aho usanga yifuriza abanyarwanda umwaka mushya muhire, Pasika nziza, Amavubi gutsinda…, arisanzuye rwose yibereye mu kiruhuko kizabukuru !

Twagiramungu yavukiye I Cyangugu mu mwaka wa 1945 , akaba umukwe wa Kayibanda Gregoire, Perezida wa Repulika ya mbere w’ u Rwanda , wari waranashinze ishyaka Parmehutu, ari ryo ryaje kwitwa MDR, rimwe na rimwe bakongeraho ka Parmehutu, bitewe n’uko baramutse.

Twagiramungu yamenyekanye mu nkundura y’amashyaka menshi PL, PSD,PDC,PDI,UDPR,PSR na MDR ye.

Muri ibyo bihe Twagiramungu yari ahanganye na MRND nyuma haza na CDR, ariko abari hafi ye, baje kuvumbura ko ibyo yakoraga byarimo kwikunda, no gushaka kuzagera ku butegetsi, mu nzira zose zashoboka nguko uko yiyandikishije izina mu masezerano ya Arusha.

Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Rwigema Alphonse - 15/09/2016 saa 09:06

Ntimupfe ubusa bavandimwe, Twagiramungu ariruka inyuma y'inyungu ze bwite agomba kubona mu nzira mbi,ndamuzi ayobora STIR gikondo (Société ya leta y'ubwikorezi)kuba yiyomeka kuri Fdlr sikindi Twagiramungu est un extremitste,raciste mais aussi hyprocrite de haute classe ububi bwe kububona nugushishoza.
Kanda hano umusubize

Kevin - 15/09/2016 saa 04:06

Yes ntago uriga kabisa.
Kanda hano umusubize

Buto - 14/09/2016 saa 23:17

Imirasire niba bishobotse mwazagiye kugirana ikiganiro na Mr twagiramungu Faustin koko? Kandi ko yakira abantu bose? byarushaho kuba byiza cyane.
Kanda hano umusubize

Mashyongore - 14/09/2016 saa 15:40

Kiriya Gisaza cyabuze icyo gikora none cyirirwa cyenderanya gusa. Wasanga atanazi ko Gishoma isigaye ifite Uruganda ruzatanga amashanyarazi avuye muri Nyiramugengeri.
Kanda hano umusubize

allahakibar nanone - 14/09/2016 saa 10:54

humura vie wowe uyusenga sibayari tukuri inyuma
Kanda hano umusubize

ALEXIS HATEGEKIMANA - 19/09/2016 saa 13:09

YOU AND WHO?
Kanda hano umusubize

(My Nems Kubahoniyesu Willson) - 13/09/2016 saa 20:47

Sibyiza , Kuryubuki Cyane, Kuberako , Icyubahiro, Abisi Bakunda, Sicyocyubahiro nyakuri. Abanyarwanda, Turatuje, Kandi Dufite, Umutekano . Yesu niwemwami, Wamahoro, Uhungabanya, Abantube, Ntabashakuzana, Amahoro. Abo Yisunga, Sibogisubizocye.
Kanda hano umusubize

Frank - 13/09/2016 saa 20:06

Twagiramungu buriya yayobora ikihe gihugu koko?umuntu ufatanya ninterahamwe zatwiciye abantu?ngo yazigiriye inama yo kurwana da sha Twagiramu bwira zene wanyu izo nkoramaraso muzaze tuberekeko abanyarwanda dushyize hamwe ntawatumeneramo
Kanda hano umusubize

eeeeeer - 13/09/2016 saa 19:02

ariko uyumusaza mumushakahwicyi mwigize abanyamakuru bakazeeee mutamwanditseho ntayandimakuru mwabona.
Kanda hano umusubize

Bagabo - 13/09/2016 saa 18:40

Kuvuga ko mu 1994 mu Rwanda habaye genocide yakorewe abatutsi mukongeraho ko muri iyo genocide Twagiramungu yapfushije abatari bake kandi ari umuhutu, mubona nta rujijo biteye? Ndabizi muravuga ko mpfobeje genocide yakorewe abatutsi ariko iki ni ikibazo umuntu wese utekereza yakwibaza!
Kanda hano umusubize

Ngimbi - 14/09/2016 saa 23:14

Ubisobanuye neza kereka niba tuzakomeza gupfunda umutwe mu mucanga kugeza ubuziraherezo.
Kanda hano umusubize

Kevin - 15/09/2016 saa 04:05

Barabasobanurira ntimwumva nanubu nturamenya jenocide icyo ari cyo urababaje ?ntibivuze ko ntabahutu bayiguyemo badashyigikiye ko iba ariko igamije gukorerwa abatutsi bigaragara ko utize sha !!!???
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X