Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

U Burundi burasabirwa guhagarikwa muri EAC

Ihuriro ry’imiryango itegemiye kuri Leta yo mu karere k’Afurika y’uburasirazuba (EACSOF) ryasabye urukiko rw’umuryango w’Afurika y’uburasirazuba gufata umwanzuro uhagarika Uburundi muri uyu muryango, ngo kuko bwanyuranije n’amahame awugenga.

Ubu busabe bukubiye mu rubanza iri huriro ryarezemo u Burundi nyuma y’icyemezo cy’urukiko rw’uburundi rushinzwe kurinda itegekonshinga cyemeje ko Perezida Nkurunziza yemerewe kwiyamamariza indi manda yanaje gutorerwa.

Ihuriro ry’abanyamategeko PALU, riburanira abareze, ryasabye urukiko rw’umuryango w’Afurika y’uburasirazuba kwemeza ko iki cyemezo cy’urukiko rw’u Burundi cyanyuranije n’amasezerano ya Arusha ndetse kikanyuranya n’amasezerano ashyiraho uyu muryango.

Ikindi abarega basaba urukiko ni uko ngo rwakwemeza ko icyemezo cy’ishyaka CNDD-FDD cyo gutanga Nkurunziza nk’umukandida mu matora yatumye atsindira manda ya gatatu kinyuranije n’amategeko.

Ibi byose iri huriro rivuga ko bihagije, kandi ngo urukiko rubyemeje rwabishingiraho rukagira inama inzego z’uyu muryango zirimo urw’abakuru b’ibihugu guhagarika u Burundi cyangwa kubwirukana burundu muri uyu muryango.

Ababuranira Uburundi bari mu rukiko bavuze ko nta bubasha rufite bwo gutesha agaciro cyangwa kunenga icyemezo cy’urukiko rurinda itegekonshinga rw’Uburundi.

Kuri bo ngo urukiko rushinzwe kurinda itegekonshinga rurigenga mu byemezo byarwo. Banemeza kandi ko nta buzima gatozi rufite ngo rube rwaregwa mu rundi rukiko urwo ari rwo rwose.

Usibye intumwa nkuru ya leta y’Uburundi, ihuriro (EACSOF) ryanareze komisiyo y’amatora y’iki gihugu kuko yemereye Nkurunziza kwiyamamaza.

Iri huriro ryatsinzwe urubanza rwihutirwa rwaciwe muri Nyakanga umwaka ushize rwuririye kuri uru rw’iremezo rwasabaga ko ngo urukiko rwategeka ko amatora y’umukuru w’igihugu n’abasenateri mu Burundi yaba asubitswe agategereza ikizava muri uru rubanza ruri kuburanishwa.

Abacamanza bavuze ko ngo igihugu cyari cyaramaze gutanga amafaranga menshi cyitegura aya matora kuburyo kuyahagarika ngo bitari mu nyungu z’abenegihugu batanga aya mafaranga mu misoro.

Gusaba ko Uburundi buhagarikwa mu muryango w’Afurika y’Uburasirazuba byanasabwe umwaka ushize mu nteko y’umuryango w’Afurika y’uburasirazuba.
Icyo gihe byasabwe n’imiryangoi itegamiye kuri Leta n’amashyirahamwe y’abanyamategeko.

Inteko yanzuye ko guhagarika Uburundi cyangwa kubwirukana utaba ari umuti wo gufasha iki gihugu n’abagituye, ko ngo ahubwo ibyiza ari ukubafasha gukemura ibibazo barimo.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X