Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

U Burundi ngo ntibakeneye ingabo mpuzamahanga

Ambasaderi Albert Shingiro uhagarariye u Burundi mu muryango w’Abibumbye ONU aravuga ko nta basirikare mpuzamahanga baharanira amahoro igihugu gikeneye bityo ibyo ONU iri gukora byo kwiga kuri iki kibazo bikaba bidakenewe.

Ibi bije nyuma y’aho igihugu cy’U Bufaransa cyongeye gutanga icyifuzo mu kanama ka ONU gashinzwe umutekano ko cyifuza kohereza mu Burundi abapolisi mpuzamahanga 228.

Kuri iyi nshuro ya kabiri uBufaransa butanga icyi cyifuzo , ariko ako kanama ka ONU kakaba kari kananiwe gutora icyo cyifuzo ku nshuro ya mbere.

Uhagarariye u Burundi muri ONU, Ambassadeur Albert Shingiro, yabwiye BBC ko u Burundi bumaze kwerekana aho buhagaze ku gitekerezo nk’iki.

Ubwo umunyamabanga mukuru wa ONU Ban Ki Moon yasuraga u Burundi, yatanze ibyifuzo by’ingabo n’abapolisi mpuzamahanga bakenewe mu byiciro bitatu.

Mu mibare yifuje y’ingabo n’abapolisi harimo icyicaro 3000 icy, 228 ndetse n’icy abari hagati ya 20 na 50.

U Burundi ngo bwari bwemeye abari hagati ya 20 na 50, ngo ariko cyari igihe amakambi yari agiterwa ngo ariko ubu umutekano waragarutse ngo n’abo ntibagikenewe.

Icyifuzo cy’Ubufaransa rero n’uko hakoherezwa abagera, 228, ariko naho nyine bakagomba kwemezwa n’u Burundi.

Bwana Shingiro yongeyeko y’uko u Burundi bufite abashinzwe umutekano bahagije kandi babishoboye, mbere ngo banafasha no mu mahanga, ngo rero nta bandi bakenewe.

Ngo ariko mu gihe haza igitekerezo cyo kohereza abapolisi mpuzamakungu 20, u Burundi bwakwemera kubiganiraho ngo ariko naho nyine bakaza nta kirwanisho bitwaje.

U Burundi kandi ngo busanzwe bwaremeye ko mu gihugu hoherezwa indorerezi z’ishyirahamwe ry’ubumwe bwa Afurika zigera kuri magana abiri, ngo rero iryo shirahamwe rya rikwiye gufashwa kugira izo ndorerezi zikwire.

Abajijwe igituma banga ko hoherezwa abashinzwe umutekano kandi hari abantu bakicwa mu Burundi, Ambassadeur Albert Shingiro yavuze ko naho bibabaje ko hagira n’umwe apfa, ngo ni ibintu biba n’ahandi hose kw’isi, ngo si ikibazo gikomeye cyihariye ku Burundi.

Akanama ka ONU gashinzwe umutekano karacyiga kuri icyo cyifuzo z’Ubufaransa.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 19/07/2016 saa 19:32

Umuntu Atabarwa Atabaje, None Barumvise Uburundi Butabaza Ngo Bufashwe. Turi Ku Isi Ya Nyuma.
Kanda hano umusubize

McRae - 19/07/2016 saa 17:50

DN we, mbangusobanuriye ama devise basize mu Rwanda icyo azakumarira kuruta iminsi ingahe bitakoroheye kujya gushaka ibijumba,ariko nsanze bikurenze ngendeye kumitekerereze yawe mbonye haruguru, byaba nkokwireza umwana w'imyaka 5 ijerekani y'amazi. Gusa ihangane ibyiza bigiye gukurikiraho ikibazo nuko utazamenya aho byaturutse. Jyambere Rwanda
Kanda hano umusubize

Charles - 19/07/2016 saa 17:14

Ahubwo se ko ubufransa busaba kohereza ingabo muburundi Babanje bagacunga umutekano wabafransa barigupfa.yigihugu ko gifite ingabo mwabaretse ko ariko abanyafurika tubayeho
Kanda hano umusubize

Ferdinand - 19/07/2016 saa 21:23

Aba police kotubifitiye abo bobo bazoba baje gukora iki? Baracunga umutekano iwabo twebwe Abarundi Umutekano Turawifitiye.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X