Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

U Bwongereza bwatangiye kwicuza impamvu yatumye Kadaffi yicwa

Icyegeranyo cy’itsinda ry’abadepite b’u Bwongereza cyanenze bikomeye ibyemezo ibihugu by’u Bufaransa n’u Bwongereza byafashe byo kohereza ingabo zo kujya gukura ku butegetsi Perezida wa Libya Col Muammar Ghadaffi.

Itsinda rishinwe ibijyanye n’ububanyi n’amahanga mu nteko ishinga amategeko y’u Bwongereza yagaragaje ingaruka zari kugera ku baturage nyuma y’aho leta iyobowe na Ghadaffi yari itangiye guhangana n’imitwe iyirwanya.

JPEG - 26.6 kb
Nicholas Sarkozy na David Cameron batangije ibitero muri Libya

Iri tsinda ryashinje uwari Minisitiri w’intebe icyo gihe David Cameron kuba yarateguye umugambi ugayitse wo kwinjira mu gihugu cya Libya.

Abo badepite bavuga ko byatumye haba intambara mu gihugu cyose, ikibazo cy’abimukira, ihungabana ry’uburenganzira bwa muntu hamwe n’ikwirahira ry’imitwe ya leta igendera ku mahame akaze ya Islam yiyita Islamic State mu Burasirazuba bwa Afurika.

JPEG - 24.2 kb
Ubwongereza n’Ubufaransa bwagabye ibitero by’indege ku ngabo za Kadafi

Umuvugizi wa Leta y’Ubwongereza yabeshyuje icyo cyegeranyo avuga ko ishyirahamwe ry’ibihugu by’abarabu hamwe na ONU, bose bashyigikiye umugambi w’ikoreshwa ry’ingufu.

Kadafi yishwe n’abarwanyi itariki 20 ukwezi kwa cumi mu 2011.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 19/09/2016 saa 19:12

gusa mumenye ijambo ka dafiyavuze ati muzarwara amavunja muhekenye umucanga nibyo murikubona
Kanda hano umusubize

fkaaa - 16/09/2016 saa 01:21

abazungu ntashuti bajyira iyo murangizanye baraguhirika mujye muhora mwiteguye kko babyubatae kera
Kanda hano umusubize

- 15/09/2016 saa 20:05

Sha Nakibara Pe. Banyafurika Muzibure Amatwi Mwumve. Gadhafi Baramwishe Ubu Bariko Bicuza Batokwongera Kumuha Ubuzima. nivyo bipfuza kudukorera ariko turafise Imana Iri Hejuru Y'abantu Bose. Uwutavyemera Azobibona Kuk Iriko Irabikora.
Kanda hano umusubize

Mugisha - 15/09/2016 saa 16:51

ayayayaaaa!! Imana yomwijuru nimutihana izabibabaza. mwahemukiye libiya n'africa yose muri rusange. yabimye petrole yubaka igihugu cye mumugirira ishyari. natwe twarabamenye ibyo tugeraho benshi murimwe birabababaza. ubu uburundi aho bwari bugeze bwiyubaka ntimwabusubije inyuma,kubera kurwanira ubutunzi bafite, abamaze kuhasiga ubuzima bazabazwa nde?
Kanda hano umusubize

willy - 15/09/2016 saa 16:50

ABAZUNGU NIBO BASHAKA KUDURUMBANYA MU BURUNDI NGO NA MASEZERANO YIHARUSHA TWABAMENYE KERA
Kanda hano umusubize

Makanzu Benjamin - 15/09/2016 saa 14:15

Murongeye,tenakumbabaza,mushyinyagurira,ITWARI,YACU,MZEE-KADHAFI.
Kanda hano umusubize

Cerere - 15/09/2016 saa 14:04

Aah Manza we! Abo uvuga bashyigikiye kwica Khadafi bashoyemo angana iki? Burya uvuga ubusa nawe ugasanga uri bwo.
Kanda hano umusubize

Rutwe - 15/09/2016 saa 19:07

Uwo manza wibasiye se mwene mama harabo abeshyeye murabo avuze?
Kanda hano umusubize

Elie Niyonkorera - 15/09/2016 saa 12:31

Eeeehhh,namengine watayaona,sisi wa Afrika ndi tunajuwa tulichokipoteza ,RIP Khadafi
Kanda hano umusubize

Eric - 15/09/2016 saa 11:54

Nivyo David Yipfuza Kuburundi Zamurabahanura Bareke Gutera Ibihugu Vyigeng Nama Mvuga Ko Abazungu Atamahoro Bipfuriza Africa Atar Kuyisenya
Kanda hano umusubize

Manza - 15/09/2016 saa 11:52

Kagame na Abdulaye Wade bazicuza ryari kuba barabaye abambere mugushyigikira iyontambara?
Kanda hano umusubize

manzanga - 16/09/2016 saa 08:51

ngaho nibagusubize rwose,ndatekereza n'urwanda rwagakwiye kwicuza kuko narwo rwashyigikiye kumukura ku butegetsi ngo ni umunyagitugu ,ukungahaje abaturage be
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X