Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

U Rwanda ku mwanya wa 5 mu bihugu bya Afurika bifite imiyoborere myiza

Umuherwe Mo Ibrahim aratangaza ko u Rwanda ruri kugenda rurushaho kugira imiyoborere myiza kuko rwavuye ku mwanya wa cyenda ubu rukaba ruri ku mwanya wa 5 mu bihugu bya Afurika bifite imiyoborere igenda irushaho kuba myiza.

PNG - 632.1 kb
Umuherwe Mo Ibrahim ibihembo bye byagiye bituma imiyoborere muri Afurika irushaho kugenda neza

Umuryango Mo Ibrahim Foundation wagaragaje ko mu myaka icumi ishize imiyoborere y’u Rwanda yarushijeho kuba myiza, rukaba igihugu cya 9 gifite imiyoborere myiza ku mugabane wa Afurika.

Mu cyegeranyo gishya cy’uyu muryango w’umuherwe wo muri Sudani, Mo Ibrahim, u Rwanda rwaje ku mwanya wa 5 muri Afurika rufite imiyoborere igenda igana aheza, ku rugero rwa 8.5% mu myaka icumi ishize.

Rubanzirizwa na Cote d’Ivoire, Togo, Zimbabwe na Liberia, naho mu kugira imiyoborere myiza muri rusange, u Rwanda rwaje ku mwanya wa cyenda, ni cyo gihugu cyo muri Afurika y’Uburasirazuba cyaje muri iyo myanya cyonyine, ndetse ni nacyo cyonyine cyinjiye mu myanya icumi ya mbere. Mu mwaka ushize wa 2015 rwari ku mwanya wa 15, n’amanota 61.5.

Mu karere u Rwanda rwakurikiwe na Kenya iri ku mwanya wa 13, Uganda 24, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iza ku wa 26, Tanzania 44 n’u Burundi 50 mu bihugu 57 byakoreweho ubushakashatsi.

JPEG - 45.2 kb
Urutonde rw’ibihugu uko byagiye bikurikirana mu miyoborere

Ibihugu bya Afurika byasubiye inyuma mu miyoborere biyobowe na Libya yasubiye inyuma ku rugero rwa -18%, Madagascar, -7.6%, Eritrea, - 5.6%, Centrafrique, - 4.9 na Mali 4,7%.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

mukiza brown - 5/10/2016 saa 12:44

yewe uyu Ibrahim nikwizina gusa nigicucu. ubuse azi icyo imiyoborere myiza bivuga cg ari muri Drama. na Mugabe kweri ngo nu Rwanda imbere yewe... AFRIKA warakubititse kweri
Kanda hano umusubize

kalamaga - 5/10/2016 saa 08:49

hhhahahahaha u Rwanda, Zimbabwe, .........mumyanya yambere!!!
Kanda hano umusubize

- 5/10/2016 saa 10:55

YOU should always be proud of any Development of your country
Kanda hano umusubize

akaga - 5/10/2016 saa 05:21

njye we ibi ngo ni ingirwa raporo ntibakazimbwire zuzuye ibinyoma gusa. ubuse igihugu cyamunzwe na ruswa, icyenewabo, ikimenyane no gutekenika niyo byitwa imiyoborere myiza koko? ikindi maze kubona nkeneye gukorera ubushakashatsi ni ukumenya neza niba muri leta yacu ntabantu bafite inshingano zo kugenda batanga akantu (bitugukwaha) cyangwa batekenika mubundi buryo aba consultant mpuzamahanga bakora ariya ma raporo n'ibyegeranyo. kuko niba u Rwanda ibyo mbona bihaba rwaba ruza mu myanya yambere muri byose, byaba bivuze ko Africa yazambye kuko ubwo abafite ibibi byinshi nibo baba babanziriza abandi kurutonde rw'abageze kubyiza. Hahahahaha
Kanda hano umusubize

karemera - 5/10/2016 saa 13:30

NIBYO RWOSE.NTUGAPFANE IJAMBO. IBYO UVUZE NI BENSHI TUBYIBAZAHO.
Kanda hano umusubize

jjjj - 5/10/2016 saa 05:13

Zimbabwe se irimbere burya???.en.. bon bonne nouvelle....
Kanda hano umusubize

intaramirwa - 4/10/2016 saa 20:05

ahubwo jyewe iyo ndebye aho urwanda rwavuye mugihe gito rukaba rugeze ahantu heza kuli mbona ali u Rwanda rwahabwa umwanya.mbere 1.
Kanda hano umusubize

kalisa - 4/10/2016 saa 16:43

IYI mibare ndayihinyuye niba Zimbabwe iyobowe neza kurusha ibindi bihugu!!!
Kanda hano umusubize

safari - 4/10/2016 saa 12:54

EJO TWAVUGAGA YUKO MU RWANDA HAPFA ABANTU 20 BULI KWEZI BAZIRA MALARIA. EJO NIBWO BATUBWIRAGA ZA MILIONI NA MILIONI ZALIGISE BASHAKA KUBAKA ISHAMI LYA UNIVERSITET I NYAGATARE,EJO BUNDI BATUBWIRAGA AHO ABAJURA BAGIZE AKALIMA KABO,UHACIYE WESE YAMBURWA,BAKANAMUTEMAGURA, ETC.....IBYO BIKORWA NABO BIBALIRWA MU MIYOBORERE MYIZA?
Kanda hano umusubize

- - 4/10/2016 saa 11:23

Ntangajwe na Mugabe uko aza imbere yacu! Hahahaha! Mo Ibrahim ni farceur pe!
Kanda hano umusubize

intaramirwa - 4/10/2016 saa 20:02

niko sz ibyo nibyo wabwiwe ou nibyo wabonye ahubwo uko miboneye aho uRwanda rugeze naho rwavuye jye navugako alirwo rwambere...1.
Kanda hano umusubize

MBABAZI - 4/10/2016 saa 10:08

OK,KOMEZA IMIHIGO RWANDA UTEZA ABANA BAWE IMBERE.AMATA AGIRA GITEREKA,NTABWO BYIKOZE,DUFITE UMUYOBOZI W'IGIHUGU WINDASHYIKIRWA, KORA BANDEBEREHO.
Kanda hano umusubize

Beserious - 4/10/2016 saa 16:43

Tukaba turi imbere ya Tanzania??? Mama weeee.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X