Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

U Rwanda ku mwanya wa 6 mu bihugu 145 byateje imbere ihame ry’uburinganire

Igihugu cy’u Rwanda nicyo gihugu cyonyine muri Afurika kiza mu myanya 10 y’ibihugu byimakaje ihame ry’uburingnire n’ubwuzuzanye bw’ibitsina byombi mu bihugu 145 byakoreweho ubushakashatsi n’umuryango Global Gender Gap Report.

Muri raporo yawo iheruka Global Gender Gap Report yemeje ko u Rwanda aricyo gihugu cyonyine muri Afurika cyateje imbere ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’ibitsina byombi kuko kiza mu myanya ya mbere 10 aho kiri ku mwanya wa 6 mu bihugu 145 byo ku isi yose byakoreweho ubushakashatsi.

Mu byibanzweho hakorwa ubu bushakashatsi harimo uburyo abantu babona ubuvuzi bw’ibanze, uburyo abantu bahabwa uburezi, kugira uruhare mu bukungu n’iterambere ry’igihugu.( imishahara, kugira uruhare ku isoko ry’umurimo, ndetse n’ubuyobozi n’inzego zifata ibyemezo) hamwe n’uburyo ibitsina byombi bihagarariwe mu nzego za politiki.

U Rwanda rwaje imbere y’ibihugu by’ibihangange ku isi birimo u Bufaransa, u Budage na Leta Zunze Ubumwe.

U Rwanda muri rusange rwabaye urwa mbere bya Afurika yose ndetse n’Afurika yo hagati by’umwihariko.

Mu bihugu bya Afurika yo hagati byaje ku myanya ya hafi harimo u Burundi bwaje ku mwanya wa 23, Cap Vert iri ku mwanya wa 50 ku rwego rw’isi, Uganda ku mwanya wa 58 na Cameroun yaje ku mwanya wa 90.

Ibihugu byaje ku myanya ya mbere imbere y’u Rwanda ku rwego rw’isi ni Islande yaje ku mwanya wa mbere, Norvege ku mwanya wa kabiri, Finlande ku mwanya wa gatatu , Suede ku mwanya wa kane, Irlande ku mwanya wa gatanu n’u Rwanda ku mwanya wa gatandatu.

Ibihugu biza inyuma y’u Rwanda hari Philippines iri ku mwanya wa karindwi na Nouvelles Zelande ku mwanya wa 10. Ibi bihugu byombi biri mu bihugu byaje ku mwanya mwiza bitabarizwa ku mugabane w’i Bulayi.

Dore urutonde rw’ibihugu 20 by’Afurika n’imyanya byajeho

1. Rwanda ku mwanya wa 6
2. Namibie ku mwanya wa 16
3. Afrique du Sud ku mwanya wa 17
4. Burundi ku mwanya wa 23
5. Mozambique ku mwanya wa 27
6. Kenya ku mwanya wa 48
7. Tanzanie ku mwanya wa 49
8. Cap Vert ku mwanya wa 50
9. Botswana ku mwanya 55
10. Zimbabwe ku mwanya 57
11. Uganda ku mwanya wa 58
12. Lesotho ku mwanya 61
13. Ghana ku mwanya wa 63
14. Malawi ku mwanya wa 68
15. Sénégal ku mwanya wa 72
16. Madagascar ku mwanya wa 74
17. Cameroun ku mwanya wa 90
18. Gambie ku mwanya wa 98
19. Swaziland ku mwanya wa 102
20. Liberia ku mwanya wa 112

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Jimmy - 29/08/2016 saa 22:38

ibyo narisanzwe ndabibona koyuko ataworya kurwa gasabo peeee!!bravo
Kanda hano umusubize

Ikibasumba - 29/08/2016 saa 19:09

Abagore bagenzi banjye bazajya batwibukira ko muhihe cy' ihindurwa ry'itegekonshinga abagore twari benshi kandi tunayoboye inteko, kuribyo tukaba twaragaruye igisa nk'ubwami mu Rda!!!!
Kanda hano umusubize

cyane - 29/08/2016 saa 15:48

Ni byo. Mwaba se mwagize amatsiko yo kumenya ikibuza ibyo bihangange gukora nkatwe?
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X