Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

"Abasirikare b’U Rwanda bari kumwe n’impunzi z’abarundi bamaze kwigisha igisirikare ku mipaka yose "CNDD-FDD

U Rwanda rwongeye gutungwa agatoki n’ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi, gukomeza kwigisha igisirikare impunzi z’abarundi ziri mu nkambi ya Mahama mu rwego rwo gushaka gutera u Burundi.

Mu kiganiro n’itangazamakuru umuvugizi w’iryo shyaka , Gelase Ndabirabe, yavuze ko abasirikare b’U Rwanda bari kumwe n’impunzi z’abarundi bamaze kw’igisha igisirikare, ubu bari ku rubibe u Rwanda ruhana n’Uburundi.

Ndabirabe yakomeje avuga ko izo nyigisho za gisirikare ngo zibera mu ishyamba rya Nyungwe.

Gelase Ndabirabe kandi yashinje prezida w’U Rwanda Paul Kagame ko mu nama y’ubumwe bwa Afrika iheruka kubera mu Rwanda, yasabye ko ingabo zakoherezwa mu Burundi ariko icyifuzo cye nticyakirwa. Ibintu u Burundi bufata nk’igitutsi.
Akanama k’amahoro n’umutekano mu muryango w’Ubumwe bwa Afrika kari kasabye ko hakoherezwa abasirikare bagera ku 5.000 kugarura amahoro mu Burundi, MAPROBA, ariko Uburundi bwirukaniye kure icyo cyifuzo.

Abategetsi b’U Burundi bakaba bari bahise batangaza ko mu gihe izo ngabo zaba zihakandagije ikirenge u Burundi bwahita bwitabara kuko bwo bwabifataga ko bwaba bugabweho igitero.

Si ubwambere u Burundi bushinje Leta y’u Rwanda gutoza impunzi z’abarundi igisirikare, ariko kuva ibi birego byatangira gushyirwa kuri Leta y’u Rwanda byakomeje guteshwa agaciro.

Ntacyo u Rwana rwari rwavuga kuri ibi birego bishya b’u Burundi ariko, Louise Mushikiwabo Minisitiri w’ububanyi n’amahanga akaba n’umuvugizi wa Leta y’u Rwanda aherutse kuvuga ko nta nyungu u Rwanda rwakura mu guhungabanya umutekano w’igihugu cy’igituranyi.

PNG - 387.3 kb
Gelase Ndabirabe umuvugizi w’Ishyaka CNDD-FDD niwe watunze agatoki Leta y’u Rwanda

Jean Pierre

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

mihigo - 30/07/2016 saa 12:05

Umuntuyabeshya undi ariko ntanumwewabeshya Imana irareba nonese buriya abarikwicwa muburundi baricwa nabanya rda? Eseburiya uwagira ishyaka agatabara ziriya nzirakarengane Imana wentiyamushyigikira..... ahubwo mbona hakwiye ..
Kanda hano umusubize

mihigo - 30/07/2016 saa 12:05

Umuntuyabeshya undi ariko ntanumwewabeshya Imana irareba nonese buriya abarikwicwa muburundi baricwa nabanya rda? Eseburiya uwagira ishyaka agatabara ziriya nzirakarengane Imana wentiyamushyigikira..... ahubwo mbona hakwiye ..
Kanda hano umusubize

NDAYIRAGIJE J-CLAUDE - 29/07/2016 saa 21:37

urwnda n'uburundi nibureke gucanamwo kimwe langue nikuki twacanamwe
Kanda hano umusubize

David - 29/07/2016 saa 17:40

ntanyungu Urwanda rufite muburundi Gusakuza no kuvuga ubusa barabishoboye Gusa bacu umugani ngo ntacyo bitwaye irabanza icyo nakoze igaheruka inzirakarengane nkurumbi yirirwa yica nabamukomokaho igihe kizagera abibazwe uko byagenda kose iyo urwanda ruza kuba rufasha inyeshyamba baba baramaze gufata igihugu kera birirwa babeshya Amahanga ngo urwanda abanyarwanda turarwana intambara yiterambere ibibazo byabarundi birareba abarundi ubwabo bavane URWANDA mukanwa kabo Gusa nabonye abarundi badatekereza
Kanda hano umusubize

David - 29/07/2016 saa 17:38

ntanyungu Urwanda rufite muburundi Gusakuza no kuvuga ubusa barabishoboye Gusa bacu umugani ngo ntacyo bitwaye irabanza icyo nakoze igaheruka inzirakarengane nkurumbi yirirwa yica nabamukomokaho igihe kizagera abibazwe uko byagenda kose iyo urwanda ruza kuba rufasha inyeshyamba baba baramaze gufata igihugu kera birirwa babeshya Amahanga ngo urwanda abanyarwanda turarwana intambara yiterambere ibibazo byabarundi birareba abarundi ubwabo bavane URWANDA mukanwa kabo Gusa nabonye abarundi badatekereza
Kanda hano umusubize

jeanmakuni - 29/07/2016 saa 10:56

haaaaaaaaaa muzee humura komeza wicire abantu ntawenda kuza aho kuko ingabo zagomabagagutabara mwarazirwanyije kbs ariko ubikore uziko nawer udakoze mubyuma
Kanda hano umusubize

mugabo - 29/07/2016 saa 09:33

ubundi urwanda rwatabaye bene wacu babarundi tukabakura muribuya bwicanyi ONU AU zisakuza namahanga ariko nyuma bashime u rwnda kuko akakarere kamazigihe kavugwamwo ubwicanyi kandi nubundi nibabantu bamwe bakomeje guhekura abantu rero urwanda rwakabaye rutabara kandi rwatsinda ntanamanainiza mbona byaba nko muminsi 2 bikarangira abantu bakabona amahoro
Kanda hano umusubize

eto - 29/07/2016 saa 05:20

Aba nabo bararambiranye nogusakuza cyane ese ubundi bashize ababo kumipaka yabo ntihagire uwinjira, bikuye mu nama badatanze ibyifuzo byabo none batangiye gusakuza. Nakumiro kumva umuvugizi w'ishyaka avugira leta, ese ko mu rwanda tutarumva umuvugizi wa FPR avugira leta yu rwanda raa??? Burundi wee menya leadership yawe ntakigenda.
Kanda hano umusubize

Yayo - 28/07/2016 saa 21:58

Ariko sha twiyibagiza ko aha turi ari ku isi!!!!!!! ibyo wakora byose, ibyo wakiyeramo byose, ibyo wabeshyabesha byose, ........ twibuke ko isaha iyo ariyo yose boss wo mu ijuru yapanze utayirenza. So, kwishinga iby'isi ni ugukora ubusa. Waba ufite ibizu, ibufaranga, bagushimagiza ngo ufite ubwenjye bw...........Reka nicecekere. Nyagasani Yezu abane namwe kdi Imana ibababarire kuko mutazi icyo mukora
Kanda hano umusubize

bitwenge - 28/07/2016 saa 20:43

TWIVUGIRE IBYO DUTEKEREZA BYOSE ARIKO NTANUMWE UZAHINDURA IBI : NUKO KUNGOMA ZABO BAMI IMANA YO MWIJURU IZIMIKA UBUNDI BWAMI BUZAHORAHO ITEKA. KANDI UBWO BWAMI BUZAMENAGURA UBWAMI BWOSE BUBUTSEMBEHO HASIGARE UBWO BWAMI BWONYINE(DANIEL 2 : 44) NGAHO NIMUKOMEZE MUGERAGEZE ARIKO UBU BWAMI BWOSE CG. REPUBLICS BIZASHIRA
Kanda hano umusubize

mugeni - 28/07/2016 saa 19:49

Ba CNDD-FDD mwaretse gusaza imigeri ku Rwanda ko ntawo muhuriye. Muri mu mafuti atagira urugero, n'ubwicanyi kandi mukajijisha bizwi ko muterwa ingabo mu bitugu na za Nkoramaraso za FDLR?
Kanda hano umusubize

Saidi - 28/07/2016 saa 19:00

Uwiteka MANA y'abayiringira,ndagusabye nkomeje ngo mu izina rya YESU ugwabize imigambi y'abicanyi kuko ni wowe wenyine ubishoboye. Amen.
Kanda hano umusubize

Paul - 28/07/2016 saa 18:16

Politike irambeshya sana
Kanda hano umusubize

Nike - 28/07/2016 saa 17:56

Aka gasaza byarakayobeye kavuga n'importe quoi kubera ubujiji, ubu se kibaza ko abantu bose ari injiji nka ko ? Turabona turumva, iyo mitwe rero irashaje nigashakire ahandi ibinyoma.
Kanda hano umusubize

MUGABO - 28/07/2016 saa 17:30

Ndabona umuvugizi wa CNDD FDD ari umusaza (umutama) sinarinzi ko umuntu ungana kuriya yihanukira agatangaza ibinyoma kandi ashaje
Kanda hano umusubize

nzajyibwami charles - 28/07/2016 saa 22:53

Ni ba Leta yanyu irangwa n'ikinyoma,wigirango n'izindi niko zimeze.Harya ijambo guteknika ni uriya musaza warizanye!N'ubundi ariko Ngo ikinyoma gitinya ukuri nkuko umuriro utinya amazi.Maze Mushiliwanyu ntaranyomoza none uramuvugiye!
Kanda hano umusubize

vugukuri - 28/07/2016 saa 17:27

Bibaye ari ukuri byaba ari amahano.Dukwiye kubaka igihugu cyacu ariko tudasenya iby'abandi gusa abarundi nabo bamenye ko ushenyurwe bamutiza umuhoro.U Rwanda ndushaka amahoro n'umubano mwiza n'abaturanyi
Kanda hano umusubize

Fred - 28/07/2016 saa 13:56

Ubuze kuvuga ngo bavuge musenge naho gukora byo bose barakora. ahubwo abasenga bakaragiza Imana ibyabo nibo nemera kandi Imana ijya ibahishurira imigambi mibi satani aba afitiye abantu
Kanda hano umusubize

kayonga - 28/07/2016 saa 13:11

Baba babuze ibyo bavuga cg aba aruko bashaka kwigira abatagatifu :bavuge twe dukore
Kanda hano umusubize

Sindambiwe - 28/07/2016 saa 17:33

Barundi, Barundikazi niba koko icyo gihugu cyanyu mugikunda cg mwikunda mwaretse gushotorana, ngo muri tayari guhangana nuzakandagiza ikirenge kubutaka by'uburundi? nonese abo mwirirwa muvugako babateye nibantuki?noneho n'inkina mico muba mukora kugirango mukomeze mwice inzira karengane, ngaho mukoze, niba habyarimana n'ingaboze batarabahaye isomo ntimutinze kuzabyibonera. Cyokora plz! ubushotoranyi ku Rda nimubureke kuko icyo twe turiho n'iterambere ry'Igihugu cyacu, uwashaka kukivogera rero ntibyazamugwa amahoro! Bye..!
Kanda hano umusubize

Gisenyiwacu - 29/07/2016 saa 08:50

Abarundi njye mbona ari abatesi gusaaa.nta nubwo ubona politike yabo ihamye kubera ibyo!gusa bavane u RWANDA mu kanwa kabo kuko nta munsi n'umwe bigeze baduhiga ubutwari ndetse yewe ntibizanabaho.bakemure iby'igihuguhugu cyabo bature.
Kanda hano umusubize

Karinga - 29/07/2016 saa 14:04

ariko mwaretse kubeshya mugirango abarundi bo ntibagira maneko nibyo muri nyungwe bariyo nanjye narababonye mvuye i cyangugu yego none barakora iki muri nyugwe??????????
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X