Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

U Rwanda rwongeye kwamagana Avoka wa Ingabire Victoire


Caroline Buisman umwunganizi mu mategeko wa Ingabire Victoire aherutse kubwira urukiko rwa La Haye ko Jenoside yakorewe abatutsi ari umukino wa politiki ukorwa na leta y’u Rwanda. Hagati aho leta y’u Rwanda yahise yamagana iri jambo ivuga ko ari ugupfobya Jenoside yakorewe abatutsi.

Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe kurwanya Jenoside, CNLG iramagana umwavoka wo mu Buholandi uherutse kubwira urukiko rwo mu mujyi wa La Haye ko Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari umukino wa Politiki ukorwa na Leta y’u Rwanda.

Umuyobozi wa CNLG, Jean Damascene Bizimana, yavuze ko amagambo nk’aya Caroline Buisman, yumvikana buri mwaka mu kanwa k’abakoze Jenoside n’abayipfobya aba agamije gukomeretsa abayirokotse.

JPEG - 42.9 kb
Caroline Buisman akomeje kurangwaho ingengabitekerezo ya Jenoside

Ati” Amagambo ye si ayo kwihanganira. Kwibuka si umukino wa politiki ahubwo ni inshingano za buri gihugu, cyane cyane iyo hibukwa jenoside yaguyemo abasaga miliyoni bishwe na guverinoma yari ishinzwe kubarinda.”

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Ambasade y’u Rwanda mu Buholandi rivuga ko uwo mwavoka yavugiye ayo magambo mu rubanza rwa Jean Claude Iyamuremye na Jean Baptiste Mugimba bakekwaho Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Buisman muri urwo rubanza ni umujyanama mu by’amategeko wa Iyamuremye, ushinjwa kugira uruhare mu kwica Abatutsi bari bahungiye muri ETO Kicukiro.

Iryo tangazo risobanura ko Buisman yabwiye urukiko rw’akarere ati “Guverinoma y’u Rwanda ikoresha Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu nyungu za politiki.”

Iyi ambasade ivuga ko Buisman yirengagiza nkana ko urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, ICTR rwemeje muri Nzeli 1998 ko Jenoside yakorewe Abatutsi hagamijwe kubarimbura burundu.

Ambasade y’u Rwanda mu Buholandi kandi ivuga ko Buisman akwiye kumenya ko ku ya 23 Ukuboza 2003 Inama rusange ya Loni yafashe umwanzuro A/RES/58/234 wemeza ku ya 7 Mata nk’itariki mpuzamahanga yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iyi ambasade yemeza ko uyu mwavoka akora ipfobya rya Jenoside nko kwihorera nyuma yo kwirukanwa mu Rwanda azira kubeshya ubuyobozi bw’abinjira n’abasohoka ko yinjiye nk’umukerarugendo kandi yari aje nk’umunyamategeko.

JPEG - 35.4 kb
Ingabire Umuhoza Victoire avugwaho ingengabitekerezo ya Jenoside kimwe n’umwunganira mu mategeko

Buisman yinjiye mu Rwanda ku ya 9 Gicurasi akoresheje viza y’ubukerarugendo y’ibihugu bya Afurika y’Uburasirazuba.

Ageze mu Rwanda yashatse gukora akazi nk’uwunganira Victoire Ingabire aza kuvumburwa, ubuyobozi bumusaba guhindura viza cyangwa akava mu gihugu.

Victoire INgabire yakatiwe gufungwa imyaka 15 mu Kuboza 2013 nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo kugumura abaturage, gushinga imitwe yitwaje intwaro yo kuvutsa igihugu umudendezo no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Wouk - 12/06/2016 saa 21:02

igihe cyose iyi leta iriho itazasoma amateka uko ari kuva mu 1959 kugeza mu 1994 ibintu bizahora bitya nawe c reba barakugendera bagafata abaparimehutu bakabuzuza mubuyobozi, abajenocideri bakabarekura hageretseho no kubabyinirira ibi byose bakabikora birengagije k nubwo bakora bate ntawahindura bene nkabo keretse kubashyira aho bakwiye.Guhera ubu mugihe reta itarahindura uko ibona ibintu hakubiyemo nabanyarwanda ntaterambere ritari baringa rizigera rigerwaho, nigute wakwirata ngo wujuje inzu,uti ndi muri finisaje kandi muri fondasiyo isiha iri kuharita njye ntekereza ko wabanza ugahagarikira aho ugejeje hanyuma ukabanza ugakuramo isiha ubunti imirimo yokubaka igakomeza kndi birashoboka.
Kanda hano umusubize

alias rwakagaju - 11/06/2016 saa 09:12

njyewe nkurikije ko mu rwanda ntamoko agihari, mbona imvugo y'amateka y'ibyabaye hakwiriye kwigishwa genocide yakorewe abanyarwanda kuko mu 1994 nari mfite imyaka 6 ariko nabonye bica papa na basaza bange n'abaturanyu kandi nubwo twe turi abatutsi ariko abaturanyi bo ni abahutu,rero ntamoko mu rwanda twese turi abanyarwanda kandi twese twarapfushije.
Kanda hano umusubize

erega - 11/06/2016 saa 00:00

Erega rwose genocide yakorewe abatutsi isi irayizi kandi na lonu yemwe ntanuwayisibanganya ngo avuge ko itabaye . Ikibazo urubyiruko ndetse nabanyamahanga bashobora kuzagira mugihe kizaza mu gusobanukirwa , nuko mumateka cg ibyandikwa byinshi , bidasobanura byimbitse ABAYIKOZE !!! kenshi iyo usoma usoma abayokerewe , ABANDITSI BARABUZWA NIKI KWATURA NGO BAVUGE KO GENOCIDE YAKOZWE NABAHUTU ???
Kanda hano umusubize

john - 10/06/2016 saa 10:48

Ariko ubundi aba bagiye kuba ba avoka iwabo,nta manza zibayo?cg bajye n'ahandi hatari mu Rwanda.
Kanda hano umusubize

kariza - 10/06/2016 saa 20:02

benshi bareka kuvuga ark batabizi humura politic ihari ntawutayibona hari jonocide yukwikirwa mubwenge reka sha imana niyo yonyine izaruca turabizi rubanda ruto sha
Kanda hano umusubize

kariza - 10/06/2016 saa 20:03

benshi bareka kuvuga ark batabizi humura politic ihari ntawutayibona hari jonocide yukwikirwa mubwenge reka sha imana niyo yonyine izaruca turabizi rubanda ruto sha
Kanda hano umusubize

gatikayo - 10/06/2016 saa 08:26

Ni byiza ko nibura buri mwaka hajya handikwa amateka y'ikibazo cya INGABIRE n'ibindi nka cyo, ndetse n'aya jenoside ubwayo, akandikwa nk'abwirwa abatayazi, kuko mwibuke ko buri mwaka hari urubyiruko ku isi yose ruba rwaciye akenge, ni ngombwa guhora tubisobanura. Mbona hari ubwo twibwira ko bizwi na bose, kandi ababyiruka ntibabizi, cyangwa bakabyisobanurira uko bashoboye. Niba mugirango si byo, mufate abana nka 10 batarengeje 15ans mubabaze icyo Ingabire yafungiwe, muzasanga benshi batanamuzi! Mu gihe twe twabibayemo tubyibuka buri munsi nk'ibyabaye ejo, ntibitwibagize guhozaho ku babyiruka, batazaba nkanjye kuko nigeze kubaza nyogokuru niba iwabo bararogaga kugira ngo abantu babangekugeza ubwo bafata basaza be n'abandi bo mu muryango we bakababoha babajugunya mu mazi? nari mfite imyaka 10.
Kanda hano umusubize

niyonkomezi - 9/06/2016 saa 22:26

ubutabera nibukore
Kanda hano umusubize

aimable kanyarwanda - 9/06/2016 saa 17:59

Ariko se u Rwanda ruzakomeza kuba gutya kugeza ryari? Nta mategeko agomba gukurikizwa keretse ibivuga ubutegetsi neza gusa. Dukunda kuvuga ngo nta moko ari mu butegetsi ariko nyamara iyo witegereje usanga hano iwacu ibintu byose bishingiye ku moko. Nome se iyo bavuga ku byerekeye Geocide yakorewe abatutsi nta bwoko burimo? Ntabwo mpakana iyo geocide ariko ubutegetsi nibureke u Rwanda rube igihugu kigendera ku mategeko. Niba hari umuntu urengana bamuhe uburenganzira bwo gushaka ubutabera. Niba hari umuntu utanze igitekerezo bareke nawe agitange. Niba abantu badafite imyumvire imwe ku byabaye mu Rwanda ni uburenganzira bwabo nk'uko natwea abanyarwanda tudafite imyumvira imwe ku bibera ahandi mu bindi bihugu. None se ko tuvuga ngo mu Burundi hagiye kuba Genocide niko abarundi babibona? None se twavuga ko abarundi bari gupfobya genocice iri kubera iwabo?
Kanda hano umusubize

viki - 9/06/2016 saa 23:26

Ubwenge bwawe nuko bungana ntawakurenganya esubwo ubundi ubwo ubundi wasomye inkuru yose cyangwa wagendeye kubikugwa kumutima?reka kugirira impuhwe igihugu cyacu rero ngobizageza ryari kuko twe abanyarwanda ibibkiberamo biratunyuze kdi nawe wakabaye unyurwa nuko wokamwe nibyabongabo iyonkuru ivuga.nturi Kanyarwanda ahubwo uri akontazi ntukadusebereze izina ryacu.
Kanda hano umusubize

God - 10/06/2016 saa 09:18

Wowe Aimable, niba wemera ko Genocide yabaye mu Rwanda muri 1994 yakorewe bande? none se tuvuge ko yakorewe ubuhe bwoko? niba nta bindi bikurimo ukeneye kumenya byinshi kuri Genocide yakorewe abatutsi muri 1994 mu Rwanda kandi amateka yayo arivugira, niba nta rwibutso narumwe urasura rushinguyemo imibiri y'Abatusi bakorewe Genocide ndagushishikariza kubikora kandi unabinsabye nabiguteramo inkunga, ubikoze hari icyo byagufasha mu guhindura iyo myumvire yawe.
Kanda hano umusubize

God - 10/06/2016 saa 09:20

Wowe Aimable, niba wemera ko Genocide yabaye mu Rwanda muri 1994 yakorewe bande? none se tuvuge ko yakorewe ubuhe bwoko? niba nta bindi bikurimo ukeneye kumenya byinshi kuri Genocide yakorewe abatutsi muri 1994 mu Rwanda kandi amateka yayo arivugira, niba nta rwibutso narumwe urasura rushinguyemo imibiri y'Abatusi bakorewe Genocide ndagushishikariza kubikora kandi unabinsabye nabiguteramo inkunga, ubikoze hari icyo byagufasha mu guhindura iyo myumvire yawe.
Kanda hano umusubize

Kagezi - 10/06/2016 saa 12:41

Ntabatutsi bakibaho mu Rwanda ariko.
Kanda hano umusubize

ii - 9/06/2016 saa 14:24

Njye mbona u Rwanda rwasaba u Buholandi kohereza uno mu avocat agacirwa urubanza mu Rda
Kanda hano umusubize

Mategeko - 9/06/2016 saa 12:56

Umwunganizi mu mategeko wa Ingabire Victoire upfobya jenoside yakorewe abatutsi, ni umwunganizi gito kandi ntacyo azamarira ubutabera bwo mu Rwanda cyangwa mpuzamahanga. Uyu rero bigaragara ko abifitemo inyungu n'amacenga ya politike ya mpatsibihugu. Wa mugore we, uje izuba rirenga kandi urata igihe mu kuburanira abakekwaho n'abakoze jenoside! Mbega imikino!!!
Kanda hano umusubize

Buganwa - 11/06/2016 saa 02:11

Ingabire nta jenoside yakoze ujye ureka kubeshya rubanda ufana ikipe FPR.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X