Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Ubujura bukoreshwa mu bacuruzi Nyarwanda bugiye gutuma ababukora bicuza

Mu gihe mu Rwanda hamaze igihe hakoreshwa uburyo bw’iterambere mu gutanga inyemezabwishyu, haravugwa abacuruzi bagera kuri 700 bakorana n’abakoresha imashini ya EBM mu kunyereza imisoro.

Ikigo cy’imisoro n’amahoro (RRA) gitangaza ko abo bacuruzi bagize uruhare mu kunyereza miliyali zisaga esheshatu, bakaba bagiye kuryozwa miliyali 12 zisaga, mu gihe iyo baza kuba inyangamugayo bakabaye batuje.

Polisi y’u Rwanda Ishami rishinzwe kurwanya magendu n’inyerezwa ry’imisoro (RPU) yashimiwe igikorwa cyiza cyo kurwanya magendu, aho bifasha leta mu kumenya abanyereje imisoro haba ku badasora cyangwa abakoresha nabi Electronic Billing Machine(EBM).

Umuhuzabikorwa w’umushinga wa EBM mu Kigo cy’igihugu gishinzwe Imisoro n’amahoro (RRA) Mbera Emmy, yavuze ko ubu abacuruzi bagiye kuryozwa miliyali zisaga 12 zikubiyemo n’ibihano.

Yagize ati” turasaba abaturage gukorana na RPU, hamwe n’Ikigo cy’imisoro n’amahoro kurwanya abakora magendu, ubu ayo banyereje yakabaye yarubatse ibikorwa remezo nk’amashuri, ibitaro n’ibindi bikorwa remezo bifitiye akamaro umuturage”.

Yakomeje atangaza ko ubaze ku gaciro k’ayo mafaranga miliyari esheshatu na miliyoni 700, yakubaka nk’ibyumba by’amashuri 160 cyangwa se ibigo nderabuzima 26, avuga ko bidindiza iterambere ry’igihugu.

Mbera yasabye ko imikoranire myiza hagati y’inzego zombi n’abaturage yakomeza, ndetse by’umwihariko abaguzi bakarushaho gusaba abacuruzi inyemezabuguzi za EBM kugira ngo habeho kurinda inyerezwa ry’imisoro.

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya magendu n’inyerezwa ry’imisoro rikorera muri RRA, rivuga ko mu mezi ane ashize, ryagaruje amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 400 yari kujya mu misoro.

Umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya magendu n’inyerezwa ry’imisoro, CSP Sam Bugingo, yavuze ko iri shami rikora byinshi bijyanye no kurwanya abanyereza imisoro n’ubucuruzi bwa magendu.

Yagize ati “Nk’ubu kuva mu kwezi kwa Nyakanga kugera mu Ukwakira uyu mwaka, tumaze kugaruza amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 413 z’imisoro. Dukora ibishoboka mu kurwanya ubucuruzi bwa magendu n’abanyereza imisoro ya Leta hirya no hino mu gihugu”.

Umuyobozi wa RPU, CSP Bugingo avuga kandi ko mu kwezi gushize, iri shami ryafashe amakarito 465 y’inzoga za Chief waragi zitujuje ubuziranenge n’abantu umunani kubera kudatanga inyemezabuguzi (EBM) bagamije kunyereza imisoro.


Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X