Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Uburayi bugiye gufasha Impunzi z’Abarundi

Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’i Buraya watanze amafaranga angana na miliyoni 12.2 z’amayero (Euro) agenewe gufasha imbabare ziri mumakambi y’impunzi z’abarundi.

JPEG - 24.3 kb
impunzi z’abarundi

Nkuko itangazo ry’uwo muryango ribivuga ayo mafaranga akaba aje yiyongera kuzindi miliyoni 10 z’amafaranga y’amanyaburayi uwo muryango wari umaze gutanga.

Christos Stylianides, ushinzwe imfashanyo mu muryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi, yavuze ko uwo muryango wiyemeje gufasha abarundi mu bibazo bitandukanye barimo.

Iyo mfashanyo ikaba ije gufasha ibihugu bisanzwe bicumbitsemo izo mpunzi. Tanzaniya, akaba ari cyo gihugu cyakiriye impunzi nyinshi, aho mu nkambi imwe gusa ya Nyarugusu, irimo abasaga 140.000 by’impunzi z’abarundi.

Kuva mu kwezi kwa gatanu ko mu mwaka ushize, Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi umaze gutanga amafaranga agera ku miliyoni 36.2 z’amafaranga y’iburayi.

J.Pierre

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

MT - 3/06/2016 saa 09:36

Ariko simbona ikibazo muri iyi title kuko ubusanzwe mu kinyarwanda iyo umuntu avuze Uburayi twumva Europe no mu kirundo bijya gusa kuko bakoresha Uburaya bashaka kuvuga Europe. Ahubwo ni byiza kubanza gusoma icyo inkuru ivuga (contexte) kugira ngo ubyumve neza. Naho ubundi mu ndimi nyinshi habaho amagambo ashobora kwandikwa kimwe ariko ntavugwe kimwe.
Kanda hano umusubize

Edward - 2/06/2016 saa 20:50

Nibyiza kandi birahumuriza . IMANA ikunda impunzi ; abanyamahanga nabasuhuke ;infubyi nabapfakazi ; aboro nidushyi kimwe nabandi bose bakeneye inkunga y ikiremwamuntu . muntu se we akunda iki ?
Kanda hano umusubize

Edward - 2/06/2016 saa 20:42

Nibyiza kandi birahumuriza . IMANA ikunda impunzi ; abanyamahanga nabasuhuke ;infubyi nabapfakazi ; aboro nidushyi kimwe nabandi bose bakeneye inkunga y ikiremwamuntu . muntu se we akunda iki ?
Kanda hano umusubize

shema patrick - 1/06/2016 saa 18:58

wabyumvise nabi, Titre ivuga ko uburaya(pour dire Europe not prostitution) bugiye gufasha burindian refugees as mentioned above. Wongere usome neza.
Kanda hano umusubize

- 1/06/2016 saa 13:30

imvugo isebanya si nziza plz title nziza
Kanda hano umusubize

Nkunda - 1/06/2016 saa 12:35

Nsomye UBURAYA ngira ngo ibikorwa by'ubusambayi, Title y'iyi nkuru umuntu ashobora kuyumva ukundi
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X