Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Ubushinwa bwerekanye indege y’intambara ya J-20

Ubushinwa bwerekanye ku mugaragaro indege nshya z’intambara zo mu bwoko bwa J-20, zifite ubushobozi bwo kutagaragazwa na radar.

Indege 2 zo muri ubwo bwoko zagurukiye mu kirere amasegonda 60 mu gihe harimo harerekanwa indege za Zhuhai mu ntara ya Guangdong.

Ibyo birori biba bihambaye cyane mu gihugu kandi bihuza abakora n’abagura indege. Izo ndege zigaragazwa na benshi nk’ishyaka Ubushinwa bufite bwo kongera imbaraga n’ ibikoresho bya gisirikare.

JPEG - 32.7 kb
imwe mu ndege zamuritswe ifite ubushobozi bwo kuyobya radar

Perezida w’Ubushinwa, Xi Jinping ahora yifuza kongera imbaraga z’igisirikare cy’igihugu mu gihe iki gihugu kuvuga ko akarere kari mu majyepfo y’uburasirazuba bw’icyo gihugu ari akabwo.

Izo ndege za J-20 zakozwe na kompanyi ya Chengdu Aircraft Industries Group, iyo na yo ikaba ari kompanyi y’indege y’Ubushinwa.

Bamwe bagereranya izo ndege n’izo mu bwoko bwa F-22 Raptor za Lockheed Martin.
Umuhanga mu by’indege, Bradley Perret yavuze ko iyo ndege “nta gukekeranya ari intambwe ikomeye ku bushobozi wo guhangana n’umwanzi mu Bushinwa”.

Indege ya mbere itwara ibintu biremereye yakorewe mu Bushinwa ni Y-20, na yo yerekanywe muri ibyo birori.

Izindi ndege zitezwe n’izo mu bwoko bwa AG-600 ikoreshwa mu bikorwa byo gutabara no gucunga mu mazi.

Hari n’iyindi ndege y’intambara itera amabombe izwi kw’izina rya Xian H-6K hamwe na kajugujugu nayo y’intambara yitwa Changhe Z-10K ziza kwerekanwa.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 2/11/2016 saa 07:43

ubwo se kutangiza Bibiliya urudome rukuru ariko Imana ugatanguza ruto? n icahe gisumb ikindi? Imana yama itangizwa n indom nkuru!!
Kanda hano umusubize

Samatha lindsay - 2/11/2016 saa 07:36

Niko se Rwaha we Imana nayo nibitwika ntizaba yangije ukirere???ahubwo yari ikwiye kubareka bakamarana ikazasana ibyarokotse yitano kubazaba barokotse ikibazo ntigifitwe nabantu ibyo bakora Ubwenge barabuhawe nayo irangije ibamanuriramo umwanzi wayo wowe wafata abana bawe warangiza ukabamanuriramo intare ukaba ubakunze ??? Imana yaradutaye ntitwabimenya mureke rero abana babantu bayirimbure Kwirimbura kwabantu nabyo biri mumpano imana yahaye bene Adamu kuko mumuntu ntacyiza kikimubaho gusa ntangazwa nuko abakristo aribo bagira ubwoba kurenza abandi kuko batiteguye kwakira ibyo babibye ntidukwiye kugira ubwoba
Kanda hano umusubize

Hakizimana manasseh - 2/11/2016 saa 15:58

Imana idutaye twapfa ntuzongere kuvuga ibinyoma kuko Imana Iradukunda cyaneeeee
Kanda hano umusubize

VON EICHMANN KLAUS - 3/11/2016 saa 10:33

Yarabataye ntimwobimenya kuko yivugiye iti nimubura ubwenge ko izobata none se murabufite??
Kanda hano umusubize

kalis - 1/11/2016 saa 18:50

imana niyo guru
Kanda hano umusubize

kalis - 1/11/2016 saa 18:49

imana izabahana
Kanda hano umusubize

kalis - 1/11/2016 saa 18:49

imana izabahana
Kanda hano umusubize

kalis - 1/11/2016 saa 18:49

imana izabahana
Kanda hano umusubize

kalis - 1/11/2016 saa 18:47

imana izabahana gukora ibizaribura abanu
Kanda hano umusubize

RWAHAMA Epa - 1/11/2016 saa 16:53

China na Russia ni abanzi ba USA.USA irimo guta ubuhangange bwayo kuko Russia irimo gukora missiles zikaze kurusha iza USA.Ejobundi Russia yerekanye Missile yitwa SATAN 2 yasenya leta ya Texas cyangwa France mu masogonda make.Ibi bijyana ku ntambara ya 3 y'isi yegereje.Iyo ntambara izajyana kucyo YESU yise Great Tribulation (Umubabaro ukomeye).Soma Matayo 24:21.Nyuma yayo,hazaba Imperuka y'isi (Armageddon).Rwose mujye mwemera ibyo Bible ivuga.Nicyo gitabo cyonyine cyandikishijwe n'imana.Ikibihamya nuko ubuhanuzi bwose Bible yavuze,ubwinshi bwarabaye,ubundi buzaba mu minsi ya vuba aha.Urugero,ubuhanuzi bwinshi bwari bwerekeye YESU bwarabaye.Urugero:umujyi yari kuvukiramo,uko yari kwicwa,uko yali kuzuka ku munsi wa 3,etc...Bible ivuga ko ibi bitwaro barimo gukora hamwe n'abantu bose barwana,imana izabitwika kandi yice abantu bose bakora akazi ko kurwana.Bisome muli Zaburi 46:9 na Matayo 26:52.Ibyo bizaba ku munsi w'imperuka uri hafi.Mujye mwiga Bible neza kugirango mumenye icyo imana idusaba,mumenye kandi uko bizagenda mu myaka iri imbere (the future).
Kanda hano umusubize

- 1/11/2016 saa 17:08

uri wa yehova?
Kanda hano umusubize

Alex - 1/11/2016 saa 17:22

Ibyo uvuze byoase ni ukuri.
Kanda hano umusubize

kalisasi - 1/11/2016 saa 18:42

murakoze cyane
Kanda hano umusubize

Ngabituje - 1/11/2016 saa 19:19

Ibyo ni agahezo! Ninde wakubeshye? Bible uwakubwira ukuri kwayo ntiwavuga ibyo.
Kanda hano umusubize

rukato - 3/11/2016 saa 11:26

None se niba imperuka ije,nkuko ubivuga iyo ntambara ya 3 y 'isi Bibiliya ihanura ni ibihe bihugu bizayigiramo uruhare?
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X