Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Ubwicanyi mu Amerika burakomeje:Abandi bantu babiri bishwe barashwe mu ntara ya Florida

Igipolisi cyo muri Amerika kivuga ko abantu babiri bishwe barashwe mu gitero cyagabwe mu nzu yo kwidagaduriramo mu ijoro ryakeye mu ntara ya Florida.

JPEG - 34.6 kb
Muru Amerika hakunze kugaragara ubwicanyi ahanini bukorerwa abirabura

Amakuru aturuka muri Amerika avuga ko abandi bantu benshi bakomeretse bikomeye.
Ibyo ngo byabereye mu mujyi wa Fort Myers, aho inzu imwe yo kwidagaduriramo yaririmo itegurirwamo umunsi mukuru w’urubyiruko.

Abakomeretse bahise bajyanwa kwa muganga, hakoreshejwe imodoka zitwara indembe.

BBC yanditse iyi nkuru ivuga ko igipolisi kikiri gushakisha abihishe inyuma y’ubwo bwicanyi.

Amakuru akomeza avuga ko umuntu umwe yamaze gutabwa muri yombi ubu akaba yatangiye guhatwa ibibazo.

kuva mu ntangiriro z’umwaka wa 2016, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika hakomeje kwigaragaza ubwicanyi ahanini wagiye bukorerwa abirabura.

Ibi byatumye abasesenguzi bavuga ko haba hari kuba Jenoside kuko ari ukurasana kwagiye kugaragara hagati y’abirabura n’abazungu.

Gusa mu minsi mike ishize, uwiyamamariza kuyobora icyo gihugu wo mu ishyaka ry’abarepublicans, Donald Trump yavuze ko ashaka kuzakuraho ubwicanyi bukomeje kuyogoza igohugu cya Amerika.

JPEG - 34.5 kb
Donald trump avuga ko azakuraho ubwicanyi bubera muri Amerika

Pierre

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Gahungu - 25/07/2016 saa 19:16

Trump gutsinda mbona ntacyo ashigaje ariko nanone harinzira ebyiri azabikoramo mbona .1kuba ariwe utuma iyomitwe kwicabantu noneho yatorwa akazayihagarika kuba azacyura abirabura bose iwabo nkuko abivuga noneho amahoro akaboneka uretse kombona ntakizamwotohera muribyombi
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X