Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Ubwicanyi muri Iraki: Islamic State yishe abagera kuri 79 i Baghdadi

Polisi iravuga ko abantu bagera kuri 79 bishwe abandi barenga 131 barakomerekera mu bitero bibiri byagabwe n’umutwe w’abarwanyi ba kiyislamu wa IS mu murwa mukuru wa Iraki, Bagdad.

Mu gitero cya mbere cyo ku wa Gatandatu mu gicuku, imodoka yari irimo igisasu cy’ubwiyahuzi yaturikiye hafi ya resitora n’inzu y’iguriro mu gace ka Karrada.

Imihanda yari yuzuye abantu bahaha nyuma y’irenga ry’izuba muri uku kwezi gutagatifu kwa Ramadan.

Igisasu cya kabiri cyaturikiye mu gace kiganjemo aba Shiya mu majyaruguru y’umurwa mukuru.

Ibi bisasu, byishe abantu benshi muri uyu mwaka muri Iraki, bibaye nyuma y’icyumweru kimwe inzego z’umutekano za Iraki zifatiye umujyi wa Falluja ziwukuye mu bugenzuzi bw’abarwanyi ba Islamic State.

Mu itangazo ryakwirakwijwe ku rubuga rwa interneti ku wa Gatandatu n’abashyigikiye umutwe w’aba Suni b’abahezanguni, abarwanyi ba jihadi bigambye ko ari bo bagabye igitero i Karruda, cyanateye inkongi ikomeye ku muhanda.

Ibiro ntaramakuru AP, biravuga ko benshi mu bishwe, hafi ya sa sita z’ijoro, bari abana.

Inzu nyinshi zangijwe cyane ndetse zari zikigurumana mu masaha ya kare ku Cyumweru. Minisitiri w’intebe Haider al-Abadi yasuye ahabereye igitero mu gitondo.


IS igenzura ibice binini by’amajyaruguru n’uburengerazuba birimo Mosul, umujyi wa kabiri munini muri Iraki.
Ariko uyu mutwe umaze igihe ku gitutu muri Iraki no muri Siriya aho wibasiwe n’ingabo za guverinoma ndetse n’inyeshyamba zishyigikiwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ibitero byishye abantu cyane bya IS

9/6/2016: Abantu bagera kuri 30 biciwe muri Bagdadi no hafi yayo mu bitero bibiri byigambwe na IS

17/5/2016: Ibitero bine byishe abantu 69 muri Bagdadi;dutatu mu duce twatewe ni utwiganjemo aba Shiya.

11/5/2016: Imodoka itwaye ibibombe by’ubwiyahuzi yishe abantu 93 i Baghdad kill 93 peoplebarimo 64 bari mu isoko mu karere k’aba Shiya ka Sadr.

1/5/2016: Imodoka ebyiri z’ibisasu by’ubwiyahuzi zishe abantu 33 mu mujyi uri mu majyaruguru wa Samawa

26/3/2016: Igitero cy’ubwiyahuzi cyibasiye abarebaga umupira w’amaguru mu mujyi wa Iskandariya, cyica abantu 32.

06/3/2016: Igikamyo cyari gitwaye lisansi cyaturikiye kuri bariyeri, mu mujyi wa Hilla cyica abdntu 47.

28/2/2016: Ibitero bibiri by’ubwiyahuzi byishe abantu 70 mu mujyi wa Sadr.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

HABARUGIRA Emmanuel - 5/07/2016 saa 20:00

Ubu ngo bakoreye imana yabo Allah.Yesu yavuze ko abantu bakorera imana uzababwirwa n'imbuto nziza bera.Birababaje kubona abantu benshi biyita abakozi b'imana,abarokore,etc...nyamara ugasanga bakora ibyo imana yanga.Mujye mushishoza.Imana yitwa Yehova yanga abantu bicana,barwana,bangana,etc...Intambara zose zibera mu isi,zikorwa n'abantu bitwa abakristu cyangwa abaslamu.Ntabwo abakozi b'imana nyabo bicana.Nta nubwo bajya muli politike.Baba neutral ahubwo bakajya mu mihanda bakirirwa babwiriza nuko Yesu yabibasabye muli Matayo 24:14.Naho aba birirwa bicana,barwana,bose baba bakorera Satani.
Kanda hano umusubize

Lobath 4556 - 4/07/2016 saa 09:13

Mbega Abamenjawe ! Mana Uguhora Ni Ukwawe , Niwakire Abobantu Bawe , Ufashe Iyisi Ineshe Abobantu Bitewemo Nimpwemumbi
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X