Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Ubwongereza bushobora gusezera mu muryango w’Ubumwe bw’I Bulayi

Abongereza kuri uyu wa kane baratora muri kamarampaka icyemezo cyo kuguma cyangwa kuva kw’iki gihugu mu bigize umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi.

Hari hashize igihe hari impaka kuri iyi ngingo ariko cyane cyane abanyapolotike, ndetse zagabanije abanyagihugu mo ibice bibiri; abayishyigikiye n’abatayishyigikiye.

Ku ruhande rumwe, abashyigikye ko Ubwongereza bwaguma mu bihugu bigize umuryango w’ubumwe bw’uburayi bavuga ko hari icyo byatwara, kubera gahunda nyinshi zisanzweho zikubiye muri politiki y’uyu muryango, kandi zihuriweho n’ibihugu byose 28 biwugize.

Urugero ni uko ibi bihugu bikoresha ifaranga rimwe, ndetse n’ubuhahirane mu bucuruzi nabwo bwarorohejwe cyo kimwe n’urujya n’uruza rw’ababituye.
Ibi byose hamwe n’ibindi basaba abongereza kubiha agaciro mu mahitamo ybakora muri aya matora.

Ku rundi ruhande, abasaba Abongereza gutora ko igihugu kiva mu muryango w’ubumwe bw’Uburayi bemeza ko igihugu nk’Ubwongereza gikomeye haba mu bukungu no kugira ijambo mu Isi, kitabura gukomeza kubaho na nyuma yo kuva muri EU.

Amatora yo kuri uyu wa kane n’ingaruka ikiri butsinde cyagira, abasesengura babibona nk’ibidafite ingaruka ku bongereza gusa, ahubwo bigera no ku bukungu bw’Isi mu buryo bwaguye cyangwa ubw’ibihugu bwite.

Zimwe muri izi ngaruka zirimo kuba amasezerano atandukanye yaba ay’ubucuruzi, umutekano ibihugu byari bisanzwe bifitanye n’ubumwe bw’uburayi n’ubwongereza ariho bubarizwa, adashobora gukomeza kubahirizwa mu gihe iki gihugu cyaba kitakiri muri 28 bigize uyu muryango.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X