Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Ubwumvikane buke hagati ya Rwasa na Leta bushobora gutuma u Burundi bugendera ku ishyaka

Umuyobozi wungirije w’inteko ishingamategeko y’U Burundi Agatho Rwasa n’ishyaka rye bashinje ishyaka riri ku butegetsi CNDD-FDDD rya Perezida Pierre Nkurunziza kugira imyitwarire igamije kugarura ishyaka rukumbi mu gihugu.

Rwasa ni umwe mu banyapolitiki bari imbere mu kutavuga rumwe na Leta ya Nkurunziza ariko wemeye kujya mu butegetsi nyuma y’amatora yakururye impaka.

Yatangaje ibi nyuma y’uko yangiwe guhura n’abayoboke be yari yagennye gusura mu makomini yo hagati mu gihugu, kandi ngo hakaba hari abayoboke b’ishyaka FNL bakomeje gufatwa n’abashinzwe umutekano.

JPEG - 29 kb
Agathon Rwasa wabujijwe kujya gusura abayoboke be

Mu itangazo FNL yasohoye, ishinja ishyaka CNDD-FDD kuba umuhemu ku baturage.
FNL ishinja CNDD-FDD gushaka gusubiza uburundi mugihe bwarimo ishyaka rimwe, kuko ngo iburizwamo ry’ingendo za Rwasa no guhura n’abayoboke byakozwe bigamije kunaniza andi mashyaka atari iriri ku butegetsi.

Umuvugizi wa FNL Aime Magera, yavuze ko ngo adashidikanya ko ukwamamara kwa Rwasa mu banyagihugu biteye icyoba ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza.

Abishingira ku kuba ngo ingendo za Rwasa zahagaritswe mu cyumweru gishize, abaturage baruzuye ku mihanda bamutegereje kandi aho ahagaze bakamwuzuraho.
Ntacyo CNDD-FDD iravuga ku byatangajwe na FNL.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Nsabimana Richard - 10/06/2016 saa 09:55

turagow imana tube hafi
Kanda hano umusubize

mukiza brown - 9/06/2016 saa 20:24

ishyaka rimwe nyine namwe mwumve
Kanda hano umusubize

mukiza brown - 9/06/2016 saa 20:24

ishyaka rimwe nyine namwe mwumve
Kanda hano umusubize

bata - 9/06/2016 saa 19:51

wowe wiyise maziyateke, wakigoryiwe ninde wakubwiye ko mrwanda tugira ishyaka rimwe! murwanda dufie amashyaka arenga 10 none urimo kuvuga ubusa??? ubwo bugoryi bwawe uzabujyane iburundi niho haribigoryi gusa!
Kanda hano umusubize

Claude jason - 9/06/2016 saa 17:31

Bavuga U Rwanda ntibavuga ugwanda
Kanda hano umusubize

Maziyateke - 9/06/2016 saa 12:44

Oooh my god ishyaka rimwe!!! Mbese ngene nkuko byamye bimera nkahano mugwanda twahungiye???
Kanda hano umusubize

Claude jason - 9/06/2016 saa 17:30

Bavuga URwanda ntibavuga ugwanda
Kanda hano umusubize

boston - 9/06/2016 saa 18:55

ego bavuga urwanda
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X