Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Uganda: Abadepite ngo ntibashaka ifungwa rya buri kanya rya Dr Besigye

Abadepite bahagarariye amashyaka atavuga rumwe na Leta muri Uganda bagiye kuzenguruka mu badepite bose 143 bari mu kiruhuko muri iyi minsi babasaba gusinyira ko bashyigikiye icyemezo cy’uko abadepite bava mu kiruhuko barimo bakaza kuganira ku kibazo cy’ifungwa rya hato na hato rya Kiiza Besigye.

Ikinyamakuru Daily Monitor cyandikirwa mu Bugande kivuga ko aba badepite batavuga rumwe na Leta bafashe iki cyemezo nyuma y’uruzinduko bagiriye kwa Besigye kuwa Gatandatu bayobowe na Ladislaus Rwakafuuzi, mu bandi harimo Betty Nambooze, Gilbert Olanya na Roland Mugume.

Depite Nambooze yabwiye abanyamakuru ko ifatwa n’ifungwa rya hato na hato rya Kiiza Besigye ritemewe n’amategeko bikaba ari byo byatumye bifuza ko abagize Inteko Ishinga Amategeko baza bakaganira kuri iki kibazo bakagifatira umwanzuro nubwo bari mu minsi y’ikiruhuko.

Yavuze ko Besigye adakwiye kuba mu buzima arimo kugeza igihe bazavira mu minsi y’ikiruhuko kuwa 14 Ugushyingo.

Yavuze ko bashaka ko guverinoma ibwira abaturage bose icyo iteganya gukorera Besigye, bityo ngo kuva kuri uyu wa kabiri bazatangira kuzenguruka mu badepite bababaza niba bashyigikiye igitekerezo cyabo.

Kuva Besigye agarutse muri Uganda aracyafungiye iwe mu rugo ndetse nta nubwo yemerewe kugira aho ajya kuko urugo rwe rurinzwe bikomeye n’abapolisi.

Depite Olanya nawe yavuze ko ngo barambiwe guhora babona Besigye afungwa avuga ko iki ari cyo gihe ngo Inteko Ishinga Amategeko ihagurukire iki kibazo.

Umuvugizi w’ishyaka FDC Ibrahim Ssemujju na we yatangarije Dally Monitor ko abayobozi bakuru muri iri shyaka bazahura kuri uyu wa kabiri bakiga ku kibazo cy’ifungwa rya Besigye ufungiye iwe mu rugo.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

RU - 21/10/2016 saa 03:02

barakora cyane ndumunyarwanda ,guhindura itegekonshinga, gukoma mu mashyi, kuvuganira abaturage ...
Kanda hano umusubize

mariya - 18/10/2016 saa 18:49

Hano iwacu ngobite ntubizise muzee byose arabizi ninayo mpamvu abyitegurira byose bariyanabo bakabyemeza. Nonese iko ubizi hano murwanda wakwibeshya ukagaragaza icyo udashaka ntibakumese nonese ubu birirwa badusenyera ngo twubatse mukajagari bagahenga inzu yuzuye bakaza bameze nkabandi badusenyeye 94 ngotwubatse muburyo butaribwo kobibabaje anyarwanda benshi haruwakwibeshya ngo ajye mumuhanda bakamumena gufunga abarwayi kumavuriro kwanga kukwandikira umwana ngo waracyerewe ubutaka nubwareta sinakubwira ndetse noneho urabusorera akayabo. Imisoro ihanitse kuriya yewe nibindi nawe uzi none ngonamwe mwakwibeshya icyakora kwamaga tukajya mumuhanda nabonye haraho byemewe twamagana abafaransa none urarenganya abadepite bacu nabo barayoborwa bakabyemeza gusa
Kanda hano umusubize

simple - 18/10/2016 saa 17:24

Nubwo mu7 ashak kuzagwa kubtebe ariko ndumva iyo nteko ari sawa sinkinaha ibintu byose ni ndiyo shefu.
Kanda hano umusubize

Samantha lindsay - 18/10/2016 saa 14:11

MBEGA!!!!!Ubugande butuma nzana Imotion Mbega ukwishyira ukizana kwinteko yabo ndabakunze Iwacu se hobite???
Kanda hano umusubize

Bizashira - 18/10/2016 saa 13:06

iyo ngo niyo demokarasi ihora inyotewe mu biyaga bigari
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X