Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Uganda: Dr Besigye yatangiye kuburanishwa

Dr Kiiza Besigye ,Umunyapolitiki utavuga rumwe na Leta ya Uganda, yagejejwe bwa mbere mu rukiko mu mpera z’iki cyumweru kuburanishwa ku byaha by’ubugambanyi no gusuzugura amategeko.

Ni nyuma y’uko mu ntangiriro z’iki cyumweru, urukiko rwanze icyifuzo cy’ubushinjacyaha cyo kumuburanishiriza muri gereza ya Luzira.

Dr Cyiza Bessigye umaze igihe gisanga ukwezi afunze nyuma yo kutishimira ibyavuye mu matora, akurikiranyweho ibyaha bibiri birimo icy’ubugambanyi no gusuzugura amategeko.

JPEG - 36 kb
Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi Dr Kiiza Besigye

Kuri uyu wa gatanu yaburanaga ku cyaha cyo gusuzugura amategeko.
Ubushinjacyaha bwavuze ko iki cyaha gishingiye ku kuba mu bihe bishize ari mu mujyi wa Kampala, igipolisi cyaramutegetse aho agomba kunyura mu nyungu z’umutekano, ariko we akagisuzugura akanyura aho cyari cyamubujije.

Urukiko rwumvise abatangabuhamya babiri b’ubushinjacyaha babazwa ibibazo n’ababuranyi bombi, maze urubanza ruhita rwimurirwa ku wa gatatu w’icyumweru gitaha.

Ikinyamakuru Daily Minitor cyatangaje ko abantu bake bari baje gushyigikira Dr Bessigye ari bo bemerewe kwinjira mu cyumba cy’urukiko.

Nyuma y’urubanza umucamanza yahaye uregwa iminota icumi yo kuvugana n’abanyamategeko be, ariko ishize ahita asubizwa kuri gereza ya Luzira.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Umubyeyi - 21/06/2016 saa 12:16

Ntitugapfe kuvuga ibyo tubonye byose ahubwo musengere Uganda a mahoro aveho abaturage baramwitoreye ubwose ntubawise abagande injiji zikoraibyozitazi oya tugye tumenyako nomuri family zacu habamo ibibazo kandi turabyicyemurira naho ibyo namarangamutimayawe kandi ntaho yageza abagande Dore ko wowe urumunyarwanda
Kanda hano umusubize

- 21/06/2016 saa 11:37

Ntitugapfe kuvuga ibyo tubonye byose ahubwo musengere Uganda a mahoro aveho abaturage baramwitoreye ubwose ntubawise abagande injiji zikoraibyozitazi oya tugye tumenyako nomuri family zacu habamo ibibazo kandi turabyicyemurira naho ibyo namarangamutimayawe kandi ntaho yageza abagande Dore ko wowe urumunyarwanda
Kanda hano umusubize

Kirego - 19/06/2016 saa 14:00

Museveni naveho niba ashaka kugenda neza,Kereka niba ashaka kuzakururwa mu muhanda.
Kanda hano umusubize

francis - 19/06/2016 saa 17:03

ajyehe ni wowe wamushyizeho?ubutegetsi butangwa n'uwiteka nabishaka niwe uzamukuraho.ayo matiku muyareke
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X