Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Uganda: Dr Kiiza Besigye ntakiburaniye muri Gereza ya Luzira

Urukiko muri Uganda rwanze icyifuzo cy’ubushinjacyaha gisaba ko urubanza umunyapolitiki Kiiza Besigye aregwamo ubugambanyi rwakumvirwa muri gereza ya Luzira afungiwemo aho kuzanwa mu rukiko.

Mu mwanzuro w’urubanza wasomwe kuri uyu wa gatatu, umucamanza yavuze ko ngo leta ikwiye gukora ibishoboka ku rukiko hakaba umutekano ariko Besigye akaba ariho yumvirwa.

Ubushinjacyaha bwari bwasabye ibi ruvuga ko ari ku mpamvu z’umutekano.
Asobanura icyemezo cye umucamanza yavuze ko ngo nta bimenyetso bihagije ubushinjacyaha bwatanze ko igihe Besigye yakomeza kuburanira mu rukiko rwa Nakawa byahungabanya umutekano.

JPEG - 49.3 kb
Dr Kiiza Besigye ntakiburaniye muri gereza ya Luzira

Rwavuze ko kwemeza ko azajya aburanishirizwa muri gereza ya Luzira byaba ari ugutanga urugero rubi, rushobora kuzakurikizwa mu bihe biri imbere, kandi ngo byaba ari ugutesha agaciro icyubahiro cy’inkiko.

Impungenge z’umutekano ubushinjacyaha bwari bwatangaje ko arizo zatumye Besigye akurwa muri Gereza ya Moroto mu gace kitaruye kari mu majyaruguru y’igihugu akazanwa mu murwa mukuru Kampala. Umwanzuro w’urukiko wasomwe Besigye ari mu rukiko.

Hari hakajijwe umutekano, hari abapilisi benshi n’abacungagereza, kandi imihanda yose yerekeza ku rukiko yasomerewemo yafunzwe mu gihe yahajyanwaga.

Usibye kuba ubushinjacyaha bwaratanagje ko Besigye akurikianyweho ubugambanyi, uregwa we ntarahabwa akanya ko kuvuga kubyo aregwa, ngo abyemere cyangwa abihakane.

Ubwo yitabaga urukiko bwa mbere itariki ya 18 z’ukwezi gushize kwa 5, ubushinjacyaha bwavuze ko ngo atavuga kubyo aregwa kuko ngo bikomeye kandi ko biri mu bushobozi bw’urukiko rukuru gusa.

Ntiyanahawe uburenganzira bwo gusaba gufungurwa by’agateganyo ngo akurikiranwe ari hanze, kuko nabyo ngo biri mu bushobozi bw’urukiko rukuru kubera ibyaha ashinjwa.

Nkindi Alpha.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Peace Igisimba - 15/06/2016 saa 18:23

Muranze mubaye abanyagitugu pe!!! babeshyeye abandi M7 we ateye ukwe !!! Buriya ni ubwoba gusa???
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X