Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Uganda: Igitero cyahitanye Umusirikare umwe

Mu gihugu cy’Ubugande, amakimbirane akomeje kuba agatereranzamba nyuma y’amezi ane gusa habaye ibibazo bya politike bishingiye ku matora. Kuri ubu hagabwe igitero cyanahitanye umusirikare umwe wa Leta nkuko bitangazwa n’itangazamakuru ryo muri icyo gihugu.

Amakuru atangwa n’abategetsi b’Ubugande avuga ko abantu babarurwa hagati ya cumi na cumi na babiri bitwaje intwaro bagabye igitero ku biro bya polisi biri mu mujyi wa Gulu, ku musi wo ku cyumweru.

Abarwanyi bavuga ko bashaka kubohoza umutegetsi wo mu ishyaka Uganda People’s Congress, utavuga rumwe n’ubutegetsi, uzwi kw’izina rya Dan Oola Odia ubu uri mu maboko y’igipolisi.

Icyo gitero cyamaze iminota 30 cyahitanye umusirikare umwe wa Leta.

Abo bantu bagabye icyo gitero ntibashoboye gufatwa, ariko igipolisi cyahise gitangira guhagarika abatari bake gikeka.

Icyo gitero cyabaye mugihe hari andi makuru avugwa ko hari abantu babarirwa kuri 30 barimo abasirikare bakuru bahoze mu gisirikare bafashwe bashinjwa kurwanya ibikorwa bya Leta.

Ibinyamakuru byo mu Bugande byo bivuga ko bahorwa gushaka guhirika ubutegetsi, ariko abategetsi b’igihugu cya Uganda barabihakana.

Pierre

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X