Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Uganda: Impamvu z’umutekano zatumye Dr Besigye atagezwa mu butabera


Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda Dr Kiiza Besigye, ubu ufunzwe ashinjwa ubugambanyi, ntiyagejejwe mu rukiko nk’uko byari biteganijwe ku mugoroba w’ejo kuwa gatatu.

Umukuru w’abashinjacyaha bafite iyi dosiye yabwiye urukiko ko impamvu atazanywe kuburana ari ugutinya ko byahungabanya umutekano ariko ntiyasobanura aho izi mpungenge zishingiye.

Umushinjacyaha Lino Anguzu yavuze ko ngo impungenge nk’izi atari bwo bwa mbere zivuzwe muri uru rubanza kuva Besigye yafatwa mu kwezi gushize.

Yavuze ko ngo ari nazo zatumye Dr Besigye akurwa muri Gereza ya Moroto mu gace kitaruye kari mu majyaruguru y’igihugu akazanwa mu murwa mukuru Kampala.
Byatumye umushinjacyaha asaba urukiko ko Besigye yazumvirwa muri Gereza ya Ruzira afungiwemo aho kuzanwa mu rukiko.

JPEG - 41.7 kb
Dr Kiiza Besigye ntiyagejejwe imbere y’ubutabera

Umucamanza yavuze ko iki azagifataho umwanzuro bitegerejwe ko uzatangazwa ku itariki ya 15 z’uku kwezi.

Ikinyamakuru Daily Monitor cyanditse ko abayoboke ba Besigye bari buzuye icyumba cy’urukiko batanyuzwe n’ibyabaye.

Bakomereye umucamanza bavuga bati “Uru si urukiko rwa Museveni” banamubwira ko ngo byashoboka ko nawe yashyizwe mu mufuka wa Museveni.

Daily Monitor ivuga ko ngo banzuye ko batazatererana umuyobozi wabo, ko ngo bazatuza agejejwe mu rukiko akaburanishwa.

Ubushinjacyaha bwatanagje ko Besigye akurikiranyweho ubugambanyi, ariko uregwa we ntarahabwa akanya ko kuvuga kubyo aregwa, ngo abyemere cyangwa abihakane.

Ubwo yitabaga urukiko bwa mbere ku itariki ya 18 Gicurasi uyu mwaka, ubushinjacyaha bwavuze ko ngo atavuga kubyo aregwa kuko ngo bikomeye kandi ko biri mu bushobozi bw’urukiko rukuru gusa.

Ntiyanahawe uburenganzira bwo gusaba gufungurwa by’agateganyo ngo akurikiranwe ari hanze, kuko nabyo ngo buri mu bushobozi bw’urukiko rukuru kubera ibyaha ashinjwa.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X