Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Uganda: Habaye ntambara ikomeye hagati y’abasirikare ba UPDF n’amabandi nyuma yo guhitana abantu 8

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane taliki 24 Ugushyingo, igisirikare n’igipolisi cya Uganda cyakozanyijeho n’insoresore z’amabandi zivuganye abantu 8 mu gace ka Rwenzori.
Aba bashinzwe umutekano bagabye igitero mu gace ka Kabarore,Kamabare, na Karangura nyuma yo kumenya ko hari amabandi yiyambika gisirikare yabujije abaturage umutekano.

Lydia Tumushabe umuvugizi w’igipolisi cya Rwenzori yemeje ayo makuru ko ayo mabandi yagabweho igitero n’ingabo za Leta, ariko ngo icyari kigamijwe ni ugushakira abaturage umutekano usesuye gusa leta yirinze kugira icyo itangaza ku rupfu rw’abo bapfuye.

JPEG - 56.8 kb
Ingabo za UPDF

Uretse guhungabanya umutekano w’abaturage binyuze mu iterabwoba, ngo ayo mabandi yirara mu mitungo ya rubanda igasahura bityo umuturage ntabashe kubaho yisanzuye.

Ibi bibaye kandi nyuma y’uko mu minsi yashize, aba barwanyi biswe amabandi bagabye igitero mu birindiro by’igisirikare, byanatumye Perezida Museveni agirira uruzinduko mu misozi ya Rwenzori ngo ahumurize abaturage.

Umutekano muke muri aka gace ahanini watangiye mu gihe Perezida Museveni yongeye gutorerwa kuba Perezida wa Uganda nyamara aba barwanyi bakavuga ko Kiiza Besigye ari we wakabaye Perezida w’icyo gihugu.

Kuva icyo gihe muri ako gace hatangiye kurangwa n’ibikorwa by’urugomo, ubwicanyi, ubusahuzi n’ibindi, gusa mu gihe Perezida yasuraga ako gace byabaye nk’ibihosha, ariko kuri ubu hakaba hongeye kurangwa akaduruvayo.

Chimpreport dukesha iyi nkuru , ivuga ko ku munsi w’ejo ubwo humvikanaga urufaya rw’amasasu, abaturage bagiye bakwira imishwaro bamanuka ku misozi bagana mu mujyi ngo barebe ko bwacya.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

paccy - 26/11/2016 saa 20:39

muge mubahana nibyo bakwiriye
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X