Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Uganda: Umucamanza yatangaje ko azasura Besigye muri gereza

Umucamanza mukuru w’urukiko ruburanisha umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegtsi muri Uganda Kizza Besigye, yatangaje ko azasura ubwe uyu mugabo aho afungiye muri gereza ya Luzira.

Ni nyuma y’aho Besigye, ukurikiranweho ibyaha birimo ubugambanyi yakomeje gutakira urukiko ko aho afungiye uburenganzira bwe buhungabanywa. Umucamanza yavuze ko ashaka kwirebera ubwe ibibera muri iyi gereza.

Mu bindi Besigye yabwiye urukiko ko bitagenda harimo kuba yaragerageje koherereza abayoboke be n’umunyapolitiki utavuga rumwe na Leta ubutumwa bwa Ramadhani, ariko ubuyobozi bwa gereza bukabimwangira buvuga ko nta burenganzira abifitiye.

Yasabye urukiko kandi gutegeka ubuyobozi bwa gereza ya Luzira afungiwemo kumureka akajya yohereza ubutumwa igihe abishatse, ndetse yongeraho ko iyo abwohereje buhindurwa.

Cyakora umucamanza ntacyo yashatse kubivugaho.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

man power - 1/07/2016 saa 14:23

Besigye ntabihanga bibiri bitekwa munkono imwe reka muzehe kaguta akuyobore niba udashaka uhora ufungwa umenye yuko ntamfungwa utoranya gereza urimunsi ya mategeko mobil message bira birabujijwe
Kanda hano umusubize

makanzu benjamin - 30/06/2016 saa 17:33

mzee besigwe.waretsepolitike,ukibera umucuruzi cyangwa pastere.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X