Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Uganda:Umusore w’imyaka 26 yahamijwe icyaha cyo gufata ku ngufu umukecuru w’imyaka 60

Masene Musene umucamanza wo mu rukiko rukuru muri yahamije icyaha Stephen Kato w’imyaka 26 cyo gufata ku ngufu umukecuru w’imyaka 60 asize urungano rwe mu gace atuyemo.

Stephen Kato yasanze uyu mukecuru mu nzu aryamyemo abanje kuyicukura nk’umujura ugiye kwiba.

Ubuhamya bwakusanyijwe bwatanzwe kuri iki kirego nk’uko Daily Monitor ibitangaza bwagaragaje ko uyu mugabo yacukuye inzu y’uyu mukecuru tariki ya 17 Ukuboza umwaka ushize amusangamo maze amusambanya ku gahato, ahagana saa munani z’ijoro.

JPEG - 40.6 kb
Abaturage bari bakurikiranye isomwa ry’uru rubanza basohoka mu rubanza

Umucamanza Musene yafashe iki gikorwa nk’icy’ubusazi n’urukozasoni mu maso ya rubanda agira ati ‟Ibi ni agahomamunwa niuburwayi bwo mu mu mutwe kubona umugabo ungana gutya afata umwanzuro wo kujya gucukura inzu y’umukecuru agambiriye kumwinjirana akamusambanya ku gahato.”

Yakomeje agira ati “‘Ntabwo ari ibyo gusa bibabaje, mwibaze umubare mugari w’abakobwa uri muri iyi ntara ya Wakiso aho yakagombye kuba yarasanze urungano rwe bakamucyemurira ikibazo mu buryo bwumvikanyweho ahubwo akararikira ukwiye kuba nyirakuru, ibikorwa nk’ibi by’urukoza soni, bikwiye gukurikiranwa n’urukiko ku buryo bwihariye.”

Uyu mucamanza yongeyeho ko kubera ko Kato atigeze arushya urukiko, byatumye yoroherezwa ibihano niko kumukatira igihano cy’imyaka icumi muri gereza.

Nk’uko Daily Monitor ibitangaza, amategeko yo muri Uganda ateganya ko igihano gikuru ku byaha byo gusambanya ku gahato, ari ukwicwa umanitswe, ariko Kato ubaye umwe muri 60 bakoze ibyaha nk’ibi bagahita babyemera byamuhesheje amahirwe adasanzwe yo kugabanyirizwa ibihano.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X