Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Umubano wa Uganda na Korea ya ruguru ushobora guhagarara

Nyuma y’urugendo rwa prezida wa Korea y’epfo Park Geun-hye muri Uganda, icyo gihugu cyatangaje ko kigiye guhagarika umubano gifitanye na Korea ya ruguru.
Gusa nubwo bimeze bityo, bimwe mu bihugu bya Afrika byagumye bifitanye imigenderanire n’icyo gihugu nubwo cyafatiwe ibihano n’amahanga.

JPEG - 32.4 kb
Perezida Museveni wa Uganda n’umukuru w’igihugu wa Korea y’epfo

Prezida wa Korea y’epfo akaba yarageze muri Uganda avuye mu gihugu cya Ethiopia, bikaba bitegekanijwe ko azakomereza urugendo rwe muri Kenya.

Igihugu cya Kenya kigeze kuba kinganya ubutunzi na Korea mu myaka ya 1963, ariko ubu Korea y’epfo iri ku mwanya wa 14 ku isi mu butunzi.

Prezida Park Geun-hye yasangiye n’abategetsi bakuru ba Leta hamwe n’abakire bo muri Uganda.

Mu myaka ibiri ishize, Kim Yong Nam, umutegetsi wa kabiri ku mukuru w’igihugu cya Korea ya ruguru yari yakiriwe nk’uko.

Ubu Uganda yari imaze imyaka myinshi ifitanye imigenderanire myiza n’icyo gihugu kigendera ku mahame ya gikominisiti, ihisemo kuvangura na cyo.

Impamvu itangwa ngo ni ibihano Korea ya ruguru ifatirwa biguma byiyongera.

Umubano hagati ya Korea y’epfo na Uganda isa n’ushingiye cyane cyane ku bucuruzi.

Jean Pierre

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Bisoso - 31/05/2016 saa 20:54

Museveni abaye ikijuju kimwe nabandi.Umuntu wagufashije utari wagira aho ugera ukamwipakurura igihe ageze mu manda yewe koko habanabakize.Bose bagombye kureba uko Mandela yabigenje atumiye Kadhafi na Castro ba Clinton nabongereza bavuzeko batazaza yabashubijeko icyo gihe amerewe nabi bamubaye kuruhande ariko abo ba bill Clinton batari bahari bityo ko niba badashaka kuza nta kibazo bizamutera.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X