Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Umuganga wa Donald Trump yemeye ko yamwandikiye ibaruwa mu minota itanu

Umuganga wa Donald Trump yavuze ko yakoresheje iminota itanu gusa mu kwandika ibaruwa yerekana uko ubuzima bwe buhagaze, icyo gihe imodoka ya Bwana Trump yari itegerereje hanze.

Dr Harold Bornstein avugana na televiziyo ya NBC yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yagize ati: "Ntekereza ko mu kwihuta, ayo magambo[yakoresheje mu ibaruwa] ataje neza nk’uko yari yitezwe.

Ibaruwa ya Dr Bornstein yavuze ko, Bwana Trump w’imyaka 70, yaba ari we "muntu ufite ubuzima buzira umuze watorewe kuba perezida".

JPEG - 24.9 kb
Ubuzima bwa Donald Trump ngo ni ntamakemwa n’ubwo ageze mu zabukuru

Yavuze ko yakoresheje imvugo ya Trump ubwe, igihe yandikaga iyi baruwa.

Ibyumweu bibiri mbere y’uko umuganga wa Trump yandika iyi baruwa, Trump yai yanditse ku rubuga rwe nkoranyambaga avuga ko "yategetse umuganga we gutangaza raporo yerekana uko ubuzima bwe buhagaze", yongerahoa ati : "izaba ari ntamacyemwa".

Nyuma y’uko Trump yerekanye iyi baruwa ya Dr Bornstein, yahaswe ibibazo bishingiye ku buryo yari irimo amakabyankuru.

Uyu muganga usanzwe avura mu bitaro bya York Lenox Hill avuga ko ashobora kuba yarakabije cyane kugira ngo bishime [abari mu bikorwa byo kwamamaza Trump].
Bwana Trump natorwa kuba perezida, azaba ari we muntu ukuze cyane kurusha

JPEG - 45.5 kb
Ibaruwa yanditswe mu minota 5

abandi baperezida bose ba Amerika bamubanjirije. Madamu Clinton afite imyaka 68.
Ubuzima bw’abakandida bombi bwabaye imwe mu ngingo zivugwaho cyane mu bikorwa byo kwiyamamaza cyane cyane nyuma y’uko Trump atangarije ko Hillary Clinton adafite imbaraga z’umubiri zatuma aba perezida.

Madamu Clinton yasubije avuga ko ibi nta shingiro bifite ndetse Trump anengwa cyane kubera ibirego byibasira umuntu.

Nta n’umwe mu bakandida wari watangaza raporo ye yuzuye y’ubuzima. Umwaka ushize Clinton yasohoye itangazo ry’umuganga we Lisa Bardack.

Dr Bardack yagize ati: "Afite imbaraga zimeze neza kandi ashoboyekuba perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika."

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

RUBANDA - 31/08/2016 saa 11:10

wawwwwwwww trump notorwa bizashimisha benshi
Kanda hano umusubize

RUBANDA - 31/08/2016 saa 11:10

wawwwwwwww trump notorwa bizashimisha benshi
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X