Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Umuganura ni igihe cyo kwishimira ibyagezweho mu iterambere ry’igihugu

Kuri uyu wa gatanu hirya no hino mu gihugu ku rwego rw’umuryango, umudugudu, no ku rwego rw’igihugu, abanyarwanda b’ingeri zitandukanye bari kwizihiza umunsi w’umuganura.

Minisiteri y’umuco na siporo itangaza ko kuri uyu munsi nyirizina w’umuganura, abanyarwanda batagomba kwishimira gusa umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi bagezeho, ko ahubwo bagomba no kwishimira indi mirimo itandukanye igira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

JPEG - 249.6 kb
Minisitiri w’umuco na Sport Uwacu Julienne

Mu Rwanda umuhango w’umuganura ni umwe mu mihango gakondo abanyarwanda batsimbarayeho kubera indangagaciro zikomeye uhatse zirimo: guhimbaza umurimo no kuwunoza, gusangira ndetse no gusabana.

Mu Rwanda rwo hambere, ku munsi w’umuganura abantu bubatse nibwo bashyiraga ababyeyi babo ibyo bejeje bakabaganuza cyane cyane ibikomoka ku musaruro w’amasaka, ariko kwizihiza umuganura muri iki gihe byarenze imbibi zo kwita ku musaruro wubuhinzi n’ubworozi gusa, ahubwo bigera no muzindi nzego zireba ubuzima n’iterambere by’abanyarwanda.

Ibirori by‘umuganura ku rwego rw’igihugu byizihizirijwe mu rukari i Nyanza mu ntara y’amajyepfo, bikaba kandi byabanjirijwe n’umuhango wo gusoza FESPAD.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Benny - 7/08/2016 saa 14:46

None se ko umuganura wizihizwaga ku 1/8 tukaba tuwizihije ku5/8? ntamwimerere ugifite rwose! Tugomba gukora uko umuco udutegeka naho niba dusigaye twiha italiki ni uguca umuco bucece. Jye uwanjye nawijihije kuwa 1/8 da!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X