Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Umugore wa Perezida Museveni yahawe imwe muri minisiteri zikomeye


Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni yaraye ashyizeho umugore we Janet Museveni ngo abe minisitiri w’Uburezi na Siporo, imwe muri Minisiteri zitwara amafaranga menshi y’ingengo y’imari.

Guverinoma nshya Perezida Museveni yashyizeho ikuriwe na Minisitiri w’intebe Ruhakana Rugunda.

Undi watunguranye muri iyi guverinoma ni Bety Kamya ukuriye ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi wanigeze guhangana na Museveni mu matora, wagizwe minisitiri ushinzwe umujyi wa Kampala.

JPEG - 62.3 kb
Perezida Museveni n’umugore we ubwo baheruka mu gikorwa cyo kwiyamamaza

Usibye kuba Museveni yasubijeho Visi Perezida we Kiwanuka Edward Ssekandi na minisitiri w’intebe Ruhakana Rugunda, ntiyanahinduye ba Minisitiri b’ubukungu Kasaija Matia na Irene Muloni ushinzwe ingufu.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

AHISHAKIYE ELYSEE - 9/06/2016 saa 16:29

mubyukuri hari igihe umuyobozi atangira akora neza kuburyo ashobora kuba intangarugero mubandi bayobozi,arko hari igihe nawe asa nuwibagiwe icyo bita democracy. nonese ubwo ni ubuyobozi bwihitiwemo n'abaturage?n'ubwumuturage se? ahubwo bwabaye democrafamily kuko ari ubuyobozi bwihitiwemo n'umuryango.kd ikibabaje niyo bigeze aho umuturage ntiyemmererwa kuvuga cg yerekane ko bimubangamiye. gusa abavuga ngo akazi karabuze sinemeranya nabo, akazi karahari ahubwo abari munshingano zo kugatanga babanza kureba niba famille uturutse kubisekuruza ifite akazi. nonese twebwe tudafite abari mukazi twakabona gute? ndangije mvuga ko museveni ibyakoze nta transparency irimo.
Kanda hano umusubize

Jackson nkurunziza - 9/06/2016 saa 13:10

Ewe Afurika waragowe.
Kanda hano umusubize

KKJ - 8/06/2016 saa 11:12

BINYIBUKIJE IGIHE UMUHUNGU WA "NICOLAS SARKOZY" (JEAN SARKOZY) YARI AGIYE KUYOBORA "LA DEFENSE". ICYO GIHE IGIHUGU CYARAHAGURUTSE KIBYAMAGANIRA KURE BIRANGIRA ABIRETSE;HARI IBIHUGU UDASHOBORA GUHABWA UMWANYA NA LETA IGIHE UFITANYE ISANO N'UMUNTU UKOMEYE MURI LETA.
Kanda hano umusubize

Edouard Kaje - 8/06/2016 saa 02:24

Afurika warakubititse.Oyeee muzehe muhuza w'abarundi!!!Uhanure Peter agire Denise minister yanse CENARED uyihe igihugu.
Kanda hano umusubize

ZIRUGURU EPA - 7/06/2016 saa 16:47

Ibi babyita ARISTOCRACY.Ubutegetsi mu maboko y'abantu basanzwe bakomeye.Ikirenze ibyo,ni ubutegetsi bwa Family.Umuhungu we Muhoozi KAINERUGABA,ni Major General,akaba aliwe mu byukuri utegeka ingabo zose za Uganda.M7 atangira kurwanya OBOTE II muli 1980,wabonaga ali umuntu mwiza cyane.Yangaga igitugu cyane,no kwikubira ubutegetsi kw'aba ACHOLI and LANGO (ubwoko from Northern Uganda).None yabaye mubi kubarusha. Namenye ko ata igihe.Ntabwo igihugu cyategekwa n'ubwoko bumwe gusa ngo bishoboke. Bigeraho bikabyara indi ntambara,hagapfa abantu benshi nkuko byagenze mu Rwanda. M7 amenye ko ashaje (73 years).Mu gihe gito azapfa,ahinduke ZERO. Ntabwo ali IGIHANGANGE kuruta Mohamed ALLI,MOBUTU,KADAFI,SADAM HUSSEIN,HITLER,HABYARIMANA,BAGAZA,KENYATTA,IDI AMIN,etc... Our life is very short.Tujye duharanira kugira neza,aho gukeka ko ubuzima ali amafranga,ubutegetsi,igisirikare,etc...Dusangire.Mwalimu ye guhembwa 40.000 Frw naho Minister ahembwe 5 millions.Wabishaka utabishaka,turareshya.Tuvuka kimwe,tugapfa kimwe.Tugahinduka igitaka.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X