Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Umugore wa Trump yamaganye akagambane gakorerwa umugabo we

Melania Trump umufasha wa Donald Trump, aratangaza ko abagore bavuga ko bahohotewe n’umugabo ari akagambane yakorewe kagamije kwanduza isura ye bikamuviramo gutsindwa amatora

Mu 2005 hasoshotse amashusho yafashwe muri 2005 Trump yigamba ko hari umugore yasambanyije kandi afite umugabo kandi ko iyo uri icyamamare umugore wese umukorera ibyo ushatse.

Nyuma hasohotse ubuhamya bw’abagore bane bashinja Trump kubahohotera ashingiye ku gitsina.Ibi byose byatumye akomeza gutakarizwa icyizere na bamwe mu bayoboke b’ishyaka rye ry’abarepubulike.

JPEG - 27.8 kb
Melanie Trump ntashimishijwe n’ibivugwa ku mugabo we ahamya ko ari akagambane

Melania Trump yavuze ko ibivugwa ku mugabo we atabimuziho, kubw’ibyo ngo ni ibinyoma.

Avuga ku mashusho Trump yafashwe yigamba ko yasambanye, Melania yavuze ko bidakwiye ariko ko ibyo yavuze muri ayo mashusho ntaho bihuriye n’imyitwarire y’umugabo we.

Aganira na CNN yagize ati “Nzi ko yubaha abagore, ahubwo ari kwihagararaho kuko bamubeshyera.Ndabizi ko umugabo wanjye aritonda kandi ariyubaha, ntabwo ibyo yabikora.”

Melania kandi yavuze ko ibishinjwa umugabo we ari akagambane kapanzwe na Hilary Clinton bahanganye ku mwanya wa Perezida wa Amerika, kugirango bamwangirize isura.

Ku birego abagore bane bashinje Trump, Melania yavuze ko ari ibinyoma kuko abo bagore nta bimenyetso bagaragaza ko yaba yarabahohoteye.

Uyu mugore yavuze ko nawe akibona amagambo umugabo we yavuze mu mashusho yafashwe muri 2005, ngo yaratunguwe ariko ageze aho aramubabarira kuko ururimi rushobora kwibeshya.

Kugeza ubu amabarura atandukanye aragaragaza ko Hilary Clinton ari imbere ya Trump mu kugira amahirwe yo gutsinda amatora, aho afite 51 % kuri 41 % ya Trump

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

KABERA Thomas - 18/10/2016 saa 17:58

Ibi bigaragaza ko BIBLE itabeshya iyo ivuga ko "Umugore n'umugabo bagomba kuba umubiri umwe" (one flesh,une seule chair).Bisome muli Genesis 2:24.Nubwo akenshi abagabo bahararuka abagore babo bakabaca inyuma,ibi byerekana ko akenshi abagore bakunda abagabo babo.Gukubita cyangwa kwica umugore kimwe no kumuca inyuma ni bibi cyane.Kimwe n'abagore basambana,byose bibabaza imana yacu Yehova.Iduha abagore cyangwa abagabo kugirango tubane iteka,tudacana inyuma.
Kanda hano umusubize

Makanzu Benjamin - 18/10/2016 saa 13:03

Uyu,n'umugore,mwiza,wumunyabwenge,cyane. Nahorwarundi,rwo,muri'nigeria,rwirigwa,rusebya,umugabo.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X