Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Umugore yiyiciye umwana we wari amufashe ari gukazanurwa na sebukwe

Veronica Panarello uba mu gihugu cy’u Butaliyani yiyiciye umwana we w’umuhungu w’imyaka 8 ubwo yamufatanga ari gusambana na sebukwe( sekuru w’umwana) ibyo abanyarwanda bakunze kwita gukazanura.

Veronica Panarello yakatiwe gufungwa imyaka 30 n’urukiko rwo mu ntara ya Sicile nyuma yo gusanga yaranigishije insinga umuhungu we Loris Stival, akamujugunya mu cyobo kiri hafi y’iwabo.

JPEG - 50.7 kb
Veronica Panarello wiyiciye umwana ubwo yamufataga asambana na sebukwe

Umucamanza yanzuye ko uyu mugore yiyiciye umuhungu yabitekerejeho kandi akabikorana ubugome bukabije dore ko umurambo bawusanganye ibikomere byinshi.

Panarello yabanje kubeshya urukiko ko ku munsi bavuga ko yamwiciyeho uwo mwana atigeze ava ku ishuri. Nyuma aza kuvuga ko urupfu rwe ari impanuka yabaye ubwo yari ari gukina n’insinga nk’uko The Local ibitangaza.

Umurambo w’umwana wavumbuwe n’umuhigi mu mujyi wa Santa Croce Camerina ahita abimenyesha polisi nayo itangira kubaza nyina.

Umushinjacyaha Marco Rota avuga ko imyaka 30 yakatiwe ari mike cyane ugereranyije n’amahano yakoze.

Ati “Igihano yahawe ntigihagije ariko nibura twishimiye ko twakoze akazi kacu, Panarello ni inkozi y’ibibi izi kubeshya cyane.”

Uyu mugore wavugaga ko yarenganye akurikiranweho n’icyaha cyo gusebya sebukwe, nubwo avuga ko azajuririra icyemezo cy’urukiko.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

UKWIZAGIRA peter - 29/10/2016 saa 14:03

Mwokabyamwe naho bijyeze ! ubwo se atari umwan we yamukor ibinganiki!!
Kanda hano umusubize

shumbusho - 25/10/2016 saa 20:27

Numugore wa fashwe n umuhungu we urabyumva.
Kanda hano umusubize

rose - 25/10/2016 saa 00:08

birababaje pe ubuse koyishu mwana we ngwatabivuga none bikaba byamenywe nisi yose
Kanda hano umusubize

Eric - 23/10/2016 saa 08:48

nihatari iyomwaka bamuciriye nimike yarakwiye gupfurwa burundu yakoze icaha kinini saw mukomere.
Kanda hano umusubize

Joseph brown - 26/10/2016 saa 11:16

yakatiwe imyaka mike ,kuberako yamuvukije uburenzira bwe bwo kubaho —droir a la vie- yagombaga no gukatirwa ,!
Kanda hano umusubize

azaza - 23/10/2016 saa 00:57

Yesu atinze isi yaba umwirare.ubwenge bwo gukora nabi buriyongera mu rwego rwa freedom.ariko abantu uko barushaho kumva barabohowe.niko barushaho kwiboha bakizingira ku kibi biciye mu BWENGE bwawe.nta BWENGE bitagira vertus.nta bwenge nta terambere ritarimo ubumuntu.harya iyo umuntu Abuze ubumuntu yitwa iki??yitwa IKINTU.bisobanura IKITAZWI.CYANGWA ICYO NTAZI. Ngiryo zirina bikwiriye icyahoze cyitwa umuntu.murakoze
Kanda hano umusubize

Iyakaremye David - 22/10/2016 saa 21:52

Ubwo nubwenge bucye cyane kwihekura ubwo c yagirango umwana atabivuga ko yababonye
Kanda hano umusubize

HATEGEKA Emmanuel - 22/10/2016 saa 16:37

Ubusambanyi bubera mu isi,butera ibibazo byinshi,cyane cyane ubwicanyi.Nubwo ubusambanyi bushimishya abantu,ni cyo cyaha cya mbere ku isi kizatuma abantu batabona Paradizo.Niba abantu batinyaga imana,iyi si yaba nziza.Ntawakongera kwica,gusambana,kwiba,kurwana,kurya ruswa,etc...Abakora ibyo bose,imana izabica ku munsi wa nyuma (Yeremiya 25:33).Nubwo uwo munsi watinze kuza,uri hafi.Abantu batinya imana,nibo bonyine bazarokoka ku munsi wa nyuma.
Kanda hano umusubize

gakwerere - 22/10/2016 saa 15:09

Nyiramamawange yarahemutse! Ubundi gukazanura ko ali umuco nubwo amadini yabiciye! Iyo asaba umugabo we imbabazi aho kwihekura! Ubundi se sebukwe ko yafasheho ,yarapfunyitse?Ese ubundi kuki akadashira kagomba guteranya inshuti! Ibi bintu jyewe simbyemera! Guhuza ibitsina ku bushake kandi abantu bakuze nta shyano rikabije rilimo.Noneho sobukwe! Kuki se,si umugabo nkabandi. Hoshi ibi nabyo bikwiye gusubirwamo.Bose barabikora ntihagire umpakanya kandi ntacyo bitwara! Iyi mico mizungu ndayamaganye!
Kanda hano umusubize

gakwerere - 22/10/2016 saa 15:08

- 22/10/2016 saa 13:29

Ibikomeje kubera kw'isi vyerekana ahumuntu ageze! Ubumuntu bwabaye ingume pe;turi muminsi yanyuma ;buriwese ararikirwa kwiyunga n'Imana bigishoboka akava mubuja bw'icyaha: Mweneda turi muminsi yanyuma ibibera kw'isi biravyerekana ubwicanyi;ubugambanyi ubusambanyi nibindi vyishi! Ijuru rigenderera buriwe;umuntu agakingura cg-ntakingure ndakurarikira gukingura Ijuru ryinjire muriwowe rikuyobore
Kanda hano umusubize

- 22/10/2016 saa 13:28

Emmanuel - 23/10/2016 saa 13:07

Umuhungu asambana na Sebukwe?!.
Kanda hano umusubize

mambo - 24/10/2016 saa 21:08

Ibyo wowe ubisomye hehe?
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X